Perezida Kagame yatangaje ko umusaruro w'ingabo z'u Rwanda muri Cabo Delgado ugeze kuri 85% - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi Perezida Kagame yabibwiye umunyamakuru Steve Clemons wa Semafor mu nama yitabiriye yifashishije ikoranabuhanga, yateguwe n'ihuriro Global Security Forum ry'umutekano kuri uyu wa 21 Gicurasi 2024.

Ingabo z'u Rwanda zoherejwe muri Cabo Delgado muri Nyakanga 2021, zifasha iza Mozambique kwirukana abarwanyi b'umutwe w'iterabwoba wa Ansar al-Sunnah mu turere bari barafashe, turimo Mocimboa da Praia na Palma, zicyura n'abaturage bari barahunze.

Umukuru w'Igihugu yagaragaje ko imikorere y'ubutumwa bw'amahoro bw'Umuryango w'Abibumbye idatanga igisubizo mu bice bidatekanye. Yafatiye urugero ku bibera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Yabajije ati 'Mu myaka irenga 20, byinshi byarashowe bibarirwa muri miliyari mirongo kandi urebye icyo bagezeho, ni zeru. Ikibazo kirakomeje nk'uko cyari kimeze mbere. Ese ni bwo buryo bwiza bwo kugera ku mahoro akenewe ahantu hatandukanye?'

Kuri Mozambique, Perezida Kagame yagaragaje ko ibikorwa by'ingabo z'iki gihugu n'iz'u Rwanda byatanze umusaruro mwinshi mu gihe gito bimaze. Yabihaye amanota hagati ya 80 na 85%.

Ati 'Mozambique yasabye u Rwanda gukorana na yo, kuyifasha kurwanya inyeshyamba zishamikiye ku idini muri Cabo Dalgado ikubye inshuro eshatu u Rwanda mu buso. Twagiyeyo kandi twakoze akazi neza. Aho twohereje ingabo muri Cabo Delgado, twakemuye ikibazo kuri 80 cyangwa 85% hamwe n'Abanya-Mozambique.'

Perezida Kagame yasobanuye ko ingabo z'u Rwanda zakoresheje ubushobozi buke zari zifite ariko ko bwatanze umusaruro uruta uw'ubutumwa bwa Loni. Ati 'Kandi urebye ku kiguzi byatwaye, kiri hasi cyane ugereranyije n'icyo ibindi bikorwa byo kugarura amahoro byatwaye.'

Mu gihe umusaruro w'ibikorwa by'ingabo z'u Rwanda muri Mozambique ugarararira abakurikira abakurikirana umutekano wo muri Cabo Delgado kuva mu 2021 kugeza mu 2024, hari amahanga yagaragaje ko zidakwiye gushyigikirwa, bazishinja gufasha umutwe witwaje intwaro wa M23 uhanganye na Leta ya RDC.

Uretse kuba Leta y'u Rwanda yarateye utwatsi ibi birego, ikemeza ko bidafite ishingiro, Perezida Kagame yatangaje ko mu gihe ingabo z'u Rwanda ziri muri Cabo Delgado zitashyigikirwa, atari zo zaba ziri guhanwa, ahubwo ko Mozambique ari yo yaba iri guhanwa.

Yagize ati 'Ibibazo bimwe na bimwe byibazwa kuri Mozambique, 'Murabizi ariko bari muri Congo'. Batekereza ko badashyigikiye ibi bikorwa u Rwanda ruri gutangamo umusanzu, baba bahana u Rwanda. Nyamara mu by'ukuri baba bari guhana Mozambique kuko ni ho ikibazo kiri. Ntabwo numva ishingiro ryabyo.'

Mu bindi bice bya Cabo Delgado hari haroherejwe ingabo za bimwe mu bihugu bigize umuryango wa Afurika y'amajyepfo (SADC) ariko ubutumwa bwawo bwarangiye imburagihe muri Mata 2024. U Rwanda rwafashe icyemezo cyo koherezayo izindi kugira ngo zizibe icyuho.

Muri Nzeri 2021 ubwo Perezida Kagame na mugenzi we uyobora Mozambique, Filipe Nyusi, bari basuye ingabo muri Cabo Delgado



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yatangaje-ko-umusaruro-w-ingabo-z-u-rwanda-muri-cabo-delgado

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)