Perezida Kagame yavuze k'uwamucyuriye ko yagiye kureba umukino wa Arsenal - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi Perezida Kagame yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Gicurasi mu 2024, ubwo yari mu nama ya Africa CEO forum yari imaze iminsi ibiri ibera i Kigali. Hari mu kiganiro yahuriyemo na mugenzi we wa kenya, William Ruto na Filipe Nyusi wa Mozambique.

Iki kiganiro cyagarutse ku biri gukorwa kugira ngo ibihugu bya Afurika byongere umuvuduko w'iterambere ndetse n'ahakiri ibyo kunoza.

Umunyamakuru Eleni Giokos wa CNN wari uyoboye iki kiganiro, yabajije Perezida Kagame igikwiriye gukorwa kugira ngo ibihugu bya Afurika bitinjira mu bufatanye bishobora guhomberamo kuko byagaragaye henshi.

Perezida Kagame yagaragaje ko kimwe mu bituma Afurika ihombera mu bufatanye bumwe na bumwe ari amayeri y'abanyamahanga yo kugaragaza ko ari ahantu haba ibyago byinshi byo guhomba.

Ati 'Ibijyanye n'ibyago byo guhomba muri Afurika bizamo gukabya cyane mu nyungu z'abo bagena uko ibintu bigenda.'

Ku ruhande rw'u Rwanda, Perezida Kagame yagaragaje ko hari ubufatanye bwinshi igihugu cyagiyemo bwabyaye inyungu burimo n'ubwo gifitanye n'amakipe y'i Burayi.

Ati 'Kuri twe twagiye tugira ubufatanye bwiza kuva ku itangiriro, Ubufatanye mu by'ubukungu, Ubufatanye bugamije iterambere, ibyo ni nko kuva mu myaka 15 cyangwa 20 ishize.'

Yakomeje avuga ko abafatanyabikorwa b'u Rwanda babanje gusobanurirwa neza umurongo ngenderwaho w'igihugu.

Ati 'Twamenyereje abafatanyabikorwa bacu ko bagomba kumenya ko iki ari igihugu cyacu, ibi ari ibibazo byacu, tugomba kubikemura, duha agaciro abafatanyabikorwa, duha agaciro ubufasha ariko tutishimira umuntu uwo ariwe wese ugerageza ushaka kudusimbura muri gahunda zacu, yaba ashaka kudukorera ibintu cyangwa kudutegeka ibyo dukwiriye kuba dukora kuko duhora tuvuga ko ariwe tugena icyerekezo cyacu.'

Yifashishije urugero rw'ubufatanye u Rwanda rufitanye n'amakipe nka Arsenal, Perezida Kagame yagaragaje ko gahunda zose igihugu kijyamo ari izibyarira inyungu impande zombi.

Ati 'dufitanye ubufatanye na PSG, Bayern Munich na Arsenal, ubwo twabikoraga twabanje kureba ko bunguka natwe tukunguka, ariko Ushobora kuba warabonye ibyanditswe mu binyamakuru bavuga ngo ni gute u Rwanda rushobora kujya muri ibi? No gukoresha amafaranga muri ibi, byadusabye gukomeza gusobanura, tuvuga ngo turi gusohora amafaranga ariko tukaninjiza amafaranga, ntabwo ari ugusohora amafaranga gusa.'

Hari uwamucyuriye

Perezida Kagame yakomeje avuga ko muri ubu bufatanye usanga hari abantu baba bashaka kugena ibikorwa byose kuko batanga amafaranga.

Yifashishije urugero rw'umuntu wigeze kumushinja gukoresha amafaranga y'igihugu mu kujya kureba imikino.

Ati 'Rimwe na rimwe njya kureba umupira w'amaguru muri stade haba hano cyangwa muri ibyo bihugu dufitemo ubufatanye, nkoresha amafaranga yanjye ngura tike. Umwe muri aba bantu bakunda gutegeka ubwo nari ndi muri stade mu Bwongereza kureba umukino wa Arsenal yanshinje, avuga ngo 'uyu mugabo aza hano, tugatanga amafaranga y'inkunga, akayakoresha areba umupira w'amaguru'.'

Perezida Kagame yakomeje avuga ko 'nabwiye abantu ntimurazi? Ndahembwa kubera akazi nkora, nkoresha umushahara wanjye njya kureba umupira w'amaguru, nababwiye ko ntakoresheje amafaranga yabo, nakoresheje amafaranga ku giti cyanjye ninjiza bivuye mu mushahara w'akazi nkora.'

Yavuze ko nubwo ibi bishobora kumvikana nk'ibintu byoroshye, ariko bigaragaza ko buri gihe haba hari abantu bashaka kugena uko abandi babaho.

Mu 2023 Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere, RDB, rwatangaje ko kuba rukomeje gusinyana n'amakipe y'Umupira w'Amaguru yo ku Mugabane w'i Burayi amasezerano yo kumenyekanisha ubukerarugendo bw'u Rwanda, atari ugukora ibirenze ubushobozi bw'igihugu nk'uko bamwe bagiye babigaragaza.

Iki kiganiro Perezida Kagame yagihuriyemo na mugenzi we wa kenya, William Ruto na Filipe Nyusi wa Mozambique
Perezida Kagame yavuze ku wamucyuriye ko yagiye kureba umukino wa Arsenal



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yavuze-ku-wamucyuriye-ko-yagiye-kureba-umukino-wa-arsenal

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)