Police FC yatandukanye n'umunyazamu wa yo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kwizera Janvier uzwi nka Rihungu, wari umunyezamu wa Police FC yamaze gusezera kuri iyi kipe avuga ko batazakomezanya mu mwaka w'imikino utaha.

Uyu munyezamu wari uyimazemo imyaka 4, yamaze kwerura ko umwaka we wa nyuma muri iyi kipe y'abashinzwe umutekano mu gihe warangiye.

Mu butumwa yashyize rukuta rwe rwa Instagram ahajya ubutumwa bumara amasaha 24, yabwiye iyi kipe ko aho azajya hose izamuhora ku mutima.

Ati "Mwarakoze muryango mugari wa Police FC, byari iby'agaciro kubana namwe imyaka 4, twahuye n'ibyiza ndetse n'ibigoye byinshi ariko twarahatanye kandi tugira byinshi byiza tugeraho nubwo bitari byoroshye, aho ngiye nzi ko nzabahoza ku mutima iteka kandi nzahora nshimishwa no kuba umwe mu banyuze muri Police FC."

Uyu munyezamu w'imyaka 26, atandukanye na Police FC nyuma y'uko yari asoje amasezerano ye, ntabwo yagize umwaka mwiza kuko iyi kipe yazanye Rukundo Onesime w'Umurundi aba umunyezamu wa mbere. Muri Shampiyona hagati yaje kugira imvune y'urutugu yatumye asoza umwaka w'imikino adakina.

Kwizera Janvier akaba yarakiniye amakipe abiri mu buzima bwe, kuva muri 2014 ni bwo yinjiye muri Bugesera FC ayizamura mu cyiciro cya mbere ayikinira kugeza 2020 ari na bwo yajyaga muri Police FC yakiniraga kugeza uyu munsi.

Kwizera Janvier Rihungu yatandukanye na Police FC



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/police-fc-yatandukanye-n-umunyazamu-wa-yo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)