Prince Kiiiz yashingiwe Studio na Coach Gael... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni umwe mu basore bize umuziki mu ishuri rya muzika rya Nyundo. Akigera ku isoko ry'umurimo, izina rye ryisanze cyane mu bavugwa biturutse mu kuba Bruce Melodie yaramufashe akaboko atangira kumukorera indirimbo, ndetse amuhuza n'ibitangazamakuru binyuranye.

Indirimbo ye yise 'Funga Macho' yakorewe na Prince Kiiiz yatumye uyu muhanzi avugwa cyane, ndetse abona ibiraka mu buryo bifatika. N'ubwo umwaka ushize abafana be n'abakunzi b'umuziki bategereje indirimbo cyangwa se Album (Reka ntitubigarukeho cyane).

Ubwo Bruce Melodie yari afashe Prince Kiiiz yamuhuje na Coach Gael, ndetse akorera muri 1: 55 AM mu gihe cy'amezi atandatu. Icyo gihe yahawe kontaro yari yashyizweho umukono na Mike, Umuyobozi Mukuru wa 1:55AM ariko ntiyigize ayisinyiho bitewe n'ingingo zamugonga zarimo.

Ni kontaro y'imyaka ibiri y'imbanzirizamushinga, yari kongerwa igihe impande zombi igihe zari kuba zibishatse. Kiiiz yasabaga arenga Miliyoni 20 Frw kugirango akorera muri iyi studio, ariko ubuyobozi bwa 1:55 AM ntibwabyemera, bituma yerekeza muri Country Records. Yabisikanye na Element winjiye muri 1: 55 AM yari amazemo imyaka ibiri.

Kiiiz aherutse kubwira InyaRwanda, ko mu gihe cy'umwaka umwe yari amaze muri Country Records yakoreyemo indirimbo 100 zirimo 40 zabashije kujya hanze.

Ati 'Nizere ko nagerageje gukora ibyo nasabwaga mu gihe cy'umwaka umwe. Imibare mfite ya hafi mbona ko nakoreyemo indirimbo 40 zamaze gusohoka, ariko hari imishinga y'izindi ndirimbo 60 zitarajya hanze, nazo zizakomeza gukorwa.' Â Ã‚ 

Yavuze ko yishimira ibihe byiza yagiriye muri iriya studio, ahanini biturutse ku kuba yaramuhaye izina kandi ikamuhuza n'abasitari bakomeye.

Ati 'Ni byiza ko nangira kugerageza ibintu byanjye. Gukorera abandi nabyo ni byiza ariko kwikorera ntako bisa. Ntekereza ko ari studio izaba iri ku rwego rwiza, kandi yamaze gutunganywa, hasigaye imirimo ya nyuma.'

Uyu musore yavuze ko yasezeye muri Country Records, mu gihe byavuzwe ko yasabye Miliyoni 30 Frw kugirango ajye gukorera muri 1:55 AM.

Ubwo yari kuri Radio Rwanda, yavuze ko kuva muri Country Records nta ruhare ubuyobozi bwa 1: 55 AM bwabigizemo, ahubwo yashakaga gukurikira inzozi ze.

Ati '1:55 AM nta ruhare bari kubigiramo kuko nabo bigeze gushaka kumpa amasezerano y'uko twakorana ariko nabyo ntibyakunda, mu byukuri navuye muri Country Records kubera inzozi zanjye zo kubaka studio nini kandi cyaricyo gihe, bagiye baza benshi banyegera ariko nkababera ibamba kuko njye nari mfite icyo nshaka kugeraho.'

Akomeza ati 'Kwikorera zari inzozi zanjye, mbere y'uko njya muri Country Records nari natangiye gutekereza kugukora studio yanjye, gusa ndavuga nti reka mbanze nkore umwaka umwe mbe nisuganya, nagure izina ryanjye ngire ibikorwa byinshi bihagije nshyireho urwego rwanjye, igihe cyarageze ubu studio irahari amazina ntabwo ndatangira kuyashyira hanze.'

Kiiiz yavuze ko atigeze ateguza ubuyobozi bwa Country Records ko agiye kwikorera, kuko n'ubundi mu gihe cy'umwaka umwe wari urangiye yumva atazakomeza gukorana n'iyi studio.

Ati 'Ntabwo nabateguje cyane ariko njye numvaga ko iyo umuntu mwasinye amasezerano y'umwaka umwe yajya kurangira ntihabeho ibiganiro byo kuyongera, urumva biba byararangiye, ni ibintu biba byaranyuze mu mucyo, nawe akabyakira ku giti cye.'

'Gukoramo ni ikintu cyiza, ndabashimira bambereye abana beza turakorana, turafashanya, ari Country Records yabyungukiyemo ariko nanjye nabyungukiyemo ku ruhande rwanjye n'umuziki ubyungukiramo.'

Ubwo yari mu kiganiro na Televiziyo Rwanda, Nduwimana Jean Paul 'Noopja' washinze Country Records, yavuze ko yagize igitekerezo cyo gushinga iyi studio 'mu gihe hari studio nke zifasha inakanorohereza abahanzi'. Ati 'Studio zari nke, kandi urubyiruko bafite impano ari benshi, rero ntekereza gushinga studio.' Â 

Ni icyemezo avuga ko yafashe mu gihe muri iriya myaka, abahanzi benshi bo mu Rwanda bakora umuziki ariko uko bakorera umuziki muri studio zo muri Uganda. Ati 'Gushaka niko gushobora, ndiyemeza, ndavuga nti ngomba gushinga igomba korohereza Abanyarwanda ndetse n'abanyamahanga…'


Prince Kiiiz yashingiwe Studio na Coach Gael?

Bamwe mu basesenguzi b'umuziki bagaragaza ko n'ubwo 1:55 AM ari imwe muri studio zivugwa cyane ariko zidafite akazi kenshi ugereranyije n'izindi.

Ni studio irimo abahanzi batatu (Kenny Sol, Ross Kana na Bruce Melodie) ikagira na ba Producer babiri (Kompresor ndetse na Element).

Iyo unyijije amaso mu bihangano bisohoka muri iki gihe, ibyinshi byiganje mu bahanzi babarizwa muri iyi studio, abandi ni inshuti z'abahanzi babarizwa muri iriya Label.

Umwe mu baganiriye na InyaRwanda ati 'Bisa n'aho abahanzi bakoreshereza indirimbo muri 1:55 AM ari inshuti z'ababarizwa muri iriya Label, hari abishyura n'abatishyura ahanini bitewe n'ubushuti bwabo.'

Coach Gael nk'umwe mu bashoramari ushaka kungukira mu byo akora, isoko z'amakuru zivuga ko ariwe washingiye studio Prince Kiiiz kugirango abahanzi batagana 1: 55 AM bagane Prince Kiiiz bazi ko ariwe bishyuwe, ariko amafaranga agera mu biganza bye

Ati 'Bisa n'aho Coach Gael yatekereje agashaka guca undi muvuno, witegereje neza abahanzi bagana 1:55 AM ntabwo ari benshi, rero gushinga indi studio akayishyira mu maboko ya Prince Kiiiz ni ibintu bishoboka. Buri wese utekereza, yabibona ko ari ko byagenze.'

Prince Kiiiz yabwiye InyaRwanda, ko iyi studio yise 'Hybrid Records' azayimurikira sosiyete mu minsi iri imbere, ariko yirinda kuvuga umushoramari bafatanyije.

Ati 'Ntabwo navuga ko ari Coach Gael cyangwa undi wese. Icyo nakubwira ni uko 'studio' iri mu biganza byanjye, kandi ibikenewe kugirango itangire gukora byararangiye.'

Amasezerano yari afite muri Country Records yaramugonze

Inyandiko yarabutswe na InyaRwanda, igaragaza ko mu masezerano y'umwaka umwe Prince Kiiiz yari yashyizeho umukono muri Country Records, yavugaga ko naramuka avuye muri Country Records 'atemerewe kugira indi studio asinyira uretse kwikorera'.

Bivuze ko iyi kontaro (Contract) nta hantu na hamwe yamwemereraga ko ajya gukorera muri studio runaka, uretse kuba we yakwishingira studio ye.

Ubwo yari mu kiganiro na Televiziyo Rwanda, Nduwimana Jean Paul 'Noopja' yabaye nk'ukomoza ku biganiro yagiranye na Prince Kiiiz bakimara gusinya amasezerano.

Yavuze ko yumvikanye n'uyu musore gutangira gutekereza uko yakwikorera agashinga studio ye bwite, akareka gukomeza gukorera abandi.

Babiganiriye agamije, kugirango ibikorwa bya Prince Kiiiz bimushyire mu ba Producer batanu ba mbere mu Rwanda.

Umwaka w'amasezerano muri Country Records warangiye Prince Kiiiz atarabasha kwiyuzuriza studio, bituma 'Noopja' akomeza kumubwira kubaka studio ye nk'uko babivuganye. Mu byo bari baganiriye kandi, harimo ko Kiiiz atangiza studio ye mu gihe anafite imodoka yo kugendamo.

Mu ndirimbo Prince Kiiiz akora, ahanini zumvikanamo umwihariko n'ibicurangisho bidasanzwe byumvikana mu ndirimbo zo mu Rwanda ari nacyo ashimangira ko gifasha ibikorwa bye kutisanisha n'ibyakozwe n'abandi.

Mu Rwanda hari abahanzi bakomeye batarakorana nawe. Ariko bake bakoranye nawe bagaragaza ko afite ahazaza heza.

Atangira urugendo rwa 'Production' yahereye ku gutunganya indirimbo nyinshi zitandukanye ariko iyakunzwe cyane ni ''Funga Macho'' ya Bruce Melodie yakoze mu 2022.

Yanakoze indirimbo ya Alyn Sano yitwa 'Boo and Bae' aho yagize uruhare runini mu myandikire yayo ndetse no kuyirangiza. Hari kandi 'Addicted' ya Kenny Sol n'iya Calvin Mbanda yitwa 'Joliki'.

Prince Kiiiz avuga ko afite intego yo 'gushyira umusanzu ku ruganda rw'umuziki nyarwanda no guhindura imikorere imwe n'imwe ku bijyanye no kwandika indirimbo ndetse na mix na mastering aho byari bisanzwe bizwi ko zirangirizwa ahandi, njye nkagerageza kujya mbikora byose; mbigira nk'umwihariko wanjye.'

 

Prince Kiiiz yirinze gutangaza uwamufashije mu ishoramari rye muri studio yise 'Hybrid Studio'


Kiiiz aherutse kugaragaza ko uretse gutangiza studio, azabihuza no gufasha abahanzi binyuze muri 'Label' 

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'FUNGA MACHO' KIIIZ YAKOREYE BRUCE MELODIE

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143190/prince-kiiiz-yashingiwe-studio-na-coach-gael-cyangwa-yagonzwe-namasezerano-yari-afite-muri-143190.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)