Atangaje ibi nyuma y'uko mu minsi ishize yasezeye muri Country Records atangira kwikorera, aho yashinze studio ye bwite azamurika mu minsi iri imbere.
Kiiiz asobanura ko kwikorera zari inzozi ze, biri mu mpamvu zatumye asezera muri iriyi studio agatangira urugendo rwo kwikorera no kugaragaza impano z'abandi.
Ati 'Kwikorera zari inzozi zanjye, mbere y'uko njya muri Country Records nari natangiye gutekereza kugukora studio yanjye, gusa ndavuga nti reka mbanze nkore umwaka umwe mbe nisuganya, nagure izina ryanjye ngire ibikorwa byinshi bihagije nshyireho urwego rwanjye, igihe cyarageze ubu studio irahari amazina ntabwo ndatangira kuyashyira hanze.'
Uyu musore yabwiye InyaRwanda, ko mu rugendo rwe rwo kwikorera yatangiye gufasha cyane cyane abahanzikazi bafite impano bari barabuze aho kumenera, ari nayo mpamvu yatangiye gukorana n'umuhanzikazi La Reina, ufite ubuhanga mu gucuranga gitari.
Kiiiz yavuze ko azajya yandika indirimbo hanyuma azihe uyu mukobwa azaririmbe, rimwe na rimwe bahuze imbaraga mu bijyanye no kuzandika.Â
Ati 'La Reina ni umwe mu bahanzikazi ngiye gutangira gufasha muri 'Management' ngiye kujya muha indirimbo azaririmbe, hanyuma nshyire imbaraga mu ikorwa ry'amashusho (Video) nyuma y'uko nzajya mba nasoje ikorwa rya 'Audio'.'
Yavuze ko bitewe n'uko ataramurika ku mugaragaro studio ye, yahisemo ko uyu mukobwa yifashisha imbuga nkoranyambaga ze, ateguza indirimbo ye nshya ikoze mu buryo bwa 'Accoustic' izasohoka tariki 1 Kamena 2024.
Kiiiz yavuze ko yahisemo gukorana n'umukobwa mu rwego rwo kuziba icyuho cy'abakobwa bakiri bacye mu muziki w'u Rwanda. Ati 'Nabonaga mu kibuga cy'abakobwa ari bacye cyane, cyangwa haburamo umuntu waza agakora ku buryo buri mukobwa uri mu muziki ahaguruka agakora, niyo mpamvu tugiye gutangira gukorana n'uwo mukobwa, tumufashe tugaragaza ibikorwa byeâ¦'
Uyu mukobwa ugiye gutangira gukorana na Producer Kiiiz, ni umwe mu bize umuziki ku ishuri rya muzika rya Nyundo; kandi yagiye agira uruhare rukomeye mu kwandika zimwe mu ndirimbo z'abahanzi zagiye zijya hanze mu bihe bitandukanye.
Hari imwe mu ndirimbo iri kuri Album 'Colorful Generation' ya Bruce Melodie yanditse, kandi amakuru avuga ko yasoje amasomo ye ku Nyundo mu 2022.
Amashusho ye yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze, uyu mukobwa yagaragarijwe urukundo n'abarimo Ariel Wayz, Mani Martin, Auddy Kelly, Director Gad n'abandi bamubwira ko biteguye kumushyigikira mu rugendo rwe rw'umuziki agiye gutangira.
La Reina yabaye umuhanzikazi wa mbere watangajwe ugiye gufashwa na Prince Kiiiz
Prince Kiiiz yatangaje ko agiye gutangira imikoranire na La Reina, nyuma y'uko ashimye impano ye
La Reina afite ubuhanga bwihariye mu gucuranga gitari, ndetse hari imwe mu ndirimbo za Bruce Melodie yanditse
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'NDITINYA' YA LA REINA
">