Prof Sam Rugege yasabye abiga amategeko gushyira imbere ubuhuza mu gihe cy'amakimbirane - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yabivuze Kuri uyu wa Gatatu tariki 29 Gicurasi 2024, ubwo Ikigo Mpuzamahanga cy'Ubukemurampaka cya Kigali (Kigali International Arbitration Centre-KIAC) cyahuguraga ku buryo bwo gukemura amakimbirane hatisunzwe inkiko abanyeshuri 50 biga mu ishami ry'amategeko rya Kaminuza y'u Rwanda.

Abahuguwe by'umwihariko ni abibumbiye mu ihuriro ry'abanyeshuri bíga amategeko muri Kaminuza y'u Rwanda.

Aya mahugurwa yatanzwe n'Umunyamabanga Mukuru wa KIAC, Mugabe Victor asobanura uburyo bwo gufasha abafitanye amakimbirane mu bibazo by'ubucuruzi kubikemura hatisunzwe inkiko, kwigisha no gukora ubukangurambaga, n'ubushakashatsi ku buryo bwo gukemura amakimbirane ihatisunzwe inkiko, n'izindi serivisi zigamije guteza imbere gukemura amakimbirane hatisunzwe inkiko.

Mu gihe bigaragara ko abanyamategeko bagira uruhare runini mu kugira inama abakiliya babo ku gukoresha uburyo bwo kwikemurira ibibazo hatisunzwe inkiko ndetse bakanabafasha kubikemura igihe byavutse.

Muri aya mahugurwa kandi abanyeshuri baboneyeho no kuganirizwa na Perezida wa w'Akanama Ngishwanama k'Ubuhuza ku manza zaregewe Inkiko, Prof. Sam Rugege, wabakanguriye kwitabira ubuhuza ndetse n'ubundi buryo bwo gukemura amakimbirane hatisunzwe inkiko ubwo bazaba barangije amasomo bagiye mu kazi.

KIAC ivuga ko ifite gahunda yo guhera ku banyeshuri biga amategeko muri Kaminuza zo mu Rwanda kuko aribo banyamategeko b'ejo kandi bazagira uruhare runini mu gutuma sosiyete nyarwanda y'ejo hazaza yumva neza akamaro ubu buryo bugira mu gutanga ubutabera bwihuse, budahenze ndetse bugatuma n'ibirararane mu Nkiko bidakomeza kwiyongera cyane.

KIAC yijeje ko izakomeza gukora ibishoboka byose bafatanyije n'abandi bafatanyabikorwa kugira ngo gahunda z'amahugurwa n'ubukangurambaga kuri ubu buryo bwo gukemura amakimbirane hatisunzwe inkiko bugere kuri benshi.

Hagaragajwe ko ubuhuza bufasha mu kunga abagiranye amakimbirane
Abanyeshuri bahuguwe biyemeje gushyira imbere ubuhuza mu gihe bazaba batangiye umwuga w'abanyamategeko



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/prof-sam-rugege-yasabye-abiga-amategeko-gushyira-imbere-ubuhuza-mu-gihe-cy

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)