Ni icyemezo cyafatiwe mu nama nkuru y'iri shyaka yigaga ku myitwarire y'abanyamuryango baryo mu bihe byo kwiyamamaza n'iby'amatora, yateranye kuri uyu wa 26 Gicurasi 2024.
Mu kiganiro na IGIHE, Mukabunani yagize ati 'Ni ukugira ngo dushyire imbaraga mu kwiyamamaza ku mwanya w'ubudepite, aho kugira ngo dutatanye imbaraga; hamwe dushyire kuri Perezida, ubundi ku badepite. Twavuze ngo reka dushyire imbaraga ku kwiyamamariza ubudepite.'
Mukabunani yasobanuye ko mu gihe kiri imbere, uko imbaraga z'iri shyaka zizaba ziyongera, ari bwo rizafata umwanzuro wo gutanga umukandida ku mwanya wa Perezida.
Hari amashyaka yamaze gufata icyemezo cyo gushyigikira umukandida w'ishyaka FPR Inkotanyi, Paul Kagame, gusa Mukabunani we yasobanuye ko abanyamuryango ba PS Imberakuri bazagira amahitamo yabo bwite.
Ati 'Twebwe ntabwo dufite umukandida tuzashyigikira. N'abakandida bose ntituranabamenya. Reka abantu bazabanze biyamamaze, hanyuma umuntu wese mu Imberakuri azajya areba uko abantu biyamamaje, uwo bazashyigikira ari we bazatora.'
PS Imberakuri isanzwe ifite abadepite babiri mu Nteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda; Mukabunani na Niyorurema Jean-Rène. Mukabunani yatangaje ko kuri uyu wa 27 Gicurasi 2024 barageza kandidatire 80 kuri Komisiyo y'Igihugu y'Amatora.
Ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu, hamaze gutangwa kandidatire eshatu: iya Paul Kagame uhagarariye FPR Inkotanyi, Dr Frank Habineza wa DGPR (Green Party) n'umukandida wigenga, Manirareba Herman. Hari abandi babiteganya barimo Mpayimana Philippe wahatanye mu matora yo mu 2017.