Rayon Sports yagaruye ikiganiro Rayon Time, abanyamakuru bazagikora #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rayon Sports yagaruye ikiganiro gitambukamo amakuru avuga kuri iyi kipe kizwi nka 'Rayon Time' cyari kimaze imyaka 4 cyarahagaze.

Muri Mata 2020, ni bwo iki kiganiro cyatambukaga kuri Radio Isango Star cyahagaze, bitewe n'uko imikino mu Rwanda yari yarahagaze kubera icyorezo cya COVID-19.

Ku bufutanye n'umuterankunga w'iyi kipe, Skol bamaze gufata umwanzuro wo kugarura iki kiganiro, kikaba kizatangira ku wa Mbere w'icyumweru gitaha tariki ya 13 Gicurasi 2024.

Nta cyahindutse n'ubundi kizongera kijye gitambuka kuri Radio Isango Star guhera saa 10h00'-11h00'.

Amakuru ISIMBI yamenye ni uko iki kiganiro kizajya gikorwa n'abanyamakuru babiri bayobowe na Ngabo Roben usanzwe ari umuvugizi wa Rayon Sports ndetse na Mihigo Sadam usanzwe ari umunyamakuru w'imikino ku Isango Star.

Muri iki kiganiro, kizajya kivugirwamo amakuru avugwa muri Rayon Sports y'abagabo n'abagore ndetse n'indi mishinga iyi kipe ifite mu rwego rwo kwiteza imbere.

#RayonTimeIsBack

Igihe cyo kumva amakuru avuye ku isoko azira gusesereza ahubwo asesengurwa n'impuguke cyageze!!!

Guhera kuwa Mbere tariki 13 Gicurasi 2024, uzajya ukurikirana 'RAYON TIME' guhera 10h00 kugera 11h00 kuri Radio @isangostar

Turi #Gikundiro pic.twitter.com/FihnOgW5Vs

â€" Rayon Sports Official (@rayon_sports) May 10, 2024



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rayon-sports-yagaruye-ikiganiro-rayon-time-abanyamakuru-bazayikora

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)