Umuhanzi ukomeye muri Tanzania, Rayvanny yagaragaje ko Nyampinga w'u Rwanda 2022, Nshuti Muheto Divine ari umwe mu bakobwa beza b'uburanga muri Afurika y'Iburasirazuba.
Uyu muhanzi umaze kubaka izina muri Afurika y'Iburasirazuba, abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yagiye ashyiraho amashusho y'abakobwa batandukanye, ni mu rwego rwo kwamamaza indirimbo ye 'Mi Amor' yakoranye na Gerilson Insrael.
Abakobwa n'abagore yagiye yifashisha abenshi ni abo muri Afurika y'Iburasirazuba aho yashyiragaho amagambo agaragaza ko ari abakobwa beza cyane.
Mu Rwanda ugaragaramo ni Nyampinga w'u Rwanda 2022, Nshuti Muheto Divine, mu mashusho ye yashyizeho yumvikanamo iyi ndirimbo, yaherekejwe n'amagambo agira ati "umwamikazi mwiza wo mu Rwanda, arasa neza."
Uyu muhanzi kandi bigaragara ko yagiye yifashisha amashusho y'ibyamamare gusa nka Miss Global Africa 2020, Iry Tina Da Queen akaba umurundikazi, Umunyamakurukazi akaba n'umuhanzi wo muri Kenya, Tanasha Donna wabyabyaranye na Diamond, Umugandekazi Zari The Boos Lady wakanyujijeho umu rukundo na Diamond, abanya-Tanzania, Wema Sepetu na Hamisa Mobetto na bo bakundanyeho na Diamond Platnumz n'abandi.
Iyi ndirimbo imaze iminsi 4 isohotse ikaba imaze kurebwa n'abantu barenga ibihumbi 700 ku rubuga rwa YouTube.
Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/rayvanny-yavugishijwe-na-nyampinga-w-u-rwanda