RICA yafashe ibikoresho by'ikoranabuhanga bisaga 800 bitazwi inkomoko - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iri genzura RICA yarikoreye mu bice bitandukanye birimo ibyo mu Mujyi wa Kigali no mu Turere dutandukanye nka Musanze, Rubavu ndetse na Rusizi.

Umuyobozi w'Ishami ry'Ubugenzuzi bw'Ibikoresho muri RICA, Mutabazi Joseph, yabwiye RBA ko abantu bakwiriye kwirinda kugura ibikoresho batazi inkomoko yabyo.

Yagize ati 'Ubu bucuruzi twabonyemo ibintu bya magendu byinshi cyane, izo telefone nyinshi zirimo izaturutse za Dubai dufite twafatiye muri bya bikoresho bisaga 800 tubitse, hari izituruka muri Congo harimo n'imashini ziva mu bigo by'abanyeshuri ugasanga yibwe ishuri cyangwa mu bigo bya leta cyangwa iby'abikorera, ugasanga birimo gucuruzwa.'

Aya mabwiriza ateganya ibihano by'amande aho 50,000 Frw acibwa uzakererwa gutanga ubusabe bwo kongeresha agaciro uruhushya rwe, 100,000Frw acibwa umucuruzi wese utabika inyandiko zerekeye ibikoresho acuruza naho 200.000Frw acibwa ufatwa abicuruza nta ruhushya cyangwa rwararengeje igihe.

Abaguzi b'ibi bikoresho basabwe kubigurira ku mucuruzi ufite uruhushya rutangwa na RICA, gusaba fagitire yemewe iriho ibiranga igikoresho aguze n'imyirondoro y'ukimugurishije akabibika neza kuko bizafasha inzego zibishinzwe kugishakisha igihe cyibwe.

Ibikoresho by'ikoranabuhanga birimo imashini byafashwe bitagaragaza inkomoko
RICA yasabye abacuruza ibikoresho by'ikoranabuhanga kujya babika inyemezabuguzi babiguriyeho



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rica-yafashe-ibikoresho-by-ikoranabuhanga-bisaga-800-bitazwi-inkomoko

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)