RJ The DJ yateguje indirimbo na Andy Bumuntu... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mugabo yageze ku kibuga cy'indege Mpuzamahanga cya Kigali, mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 30 Gicurasi 2024, ahagana saa tanu z'ijoro.

Yakiriwe n'abakozi bo muri Crystal Lounge, ari n'aho azacurangira Ku wa Gatandatu tariki 1 Kamena 2024 mu gitaramo kizaherekeza imikino ya BAL.

Ariko kandi kuri uyu wa Gatanu tariki 31 Gicurasi 2024, azataramira ku nshuro ye ya mbere muri Green Lounge.

Yabwiye InyaRwanda, ko yishimiye kuba agiye gutaramira i Kigali nyuma y'igihe cyari gishize.

Ati "Bitegure kubona urukundo rwinshi muri ibi bitaramo. Niteguye kubereka ibintu byiza gusa."

Yavuze ko kuba ari umwe mu ba DJ bakomeye mu Karere k'Afurika y'Iburasirazuba ahanini bituruka mu kuba 'ibyo nkora mbikunda'.

Ati 'Ntekereza ko bituruka mu kuba mbikorana umutima ushaka".

Yavuze ko mu rugendo rwe rwo kuvanga umuziki yakoranye n'abahanzi banyuranye, kandi yaje i Kigali mu gihe ageze kure umushinga w'indirimbo ye na Andy Bumuntu.

Ati "Mvugishije ukuri mpaze igihe mvugana na Andy Bumuntu, birashoboka ko dushobora kuba twagira icyo twakora, ariko sindabimenya neza. Ndahari ku bw'umuhanzi wese washaka ko dukorana."

RJ The DJ yavuze ko ari inshuti na The Ben, kandi ko ubushuti bw'abo bumaze igihe, biri no mu mpamvu uyu muhanzi yifashishije imbuga nkoranyambaga akagaragaza ibitaramo bye i Kigali.

Yavuze ko ubwo The Ben azaba ataramira muri BAL, ku wa Gatandatu tariki 1 Kamena 2024 mu gusoza iyi mikino azamushyigikira.

Ati "Nzajya gushyigikira umuvandimwe birumvikana, nzaba ndiyo rwose vuba bidatinze."

RJ The DJ ni umwe mu bagabo bagaragaje impinduka mu kuvanga imiziki, ahanini biturutse ku bitaramo yagiye ahuriramo na mubyara we Diamond.

Yavuzwe cyane mu Rwanda nyuma y'uko agize uruhare mu ikorwa ry'indirimbo 'Why' The Ben yahuriyemo na Diamond. Iyi ndirimbo bombi bayiririmbanye bwa mbere mu itangwa ry'ibihembo bya Trace Awards, mu muhango wabereye muri BK Arena, mu Ukwakira 2023.

Mu rwego rwo gushimira RJ The Dj uruhare yagize mu rugendo rwe rw'umuziki, muri Nzeri 2023 ni bwo yatumiwe na The Ben mu gitaramo gikomeye cyabereye mu gihugu cy'u Burundi.

Mu bihe bitandukanye Romy Jons yakoranye indirimbo n'abahanzi bakomeye barimo The Baraka Prince bakoranye indirimbo 'Bora Iwe', Sholo mwamba bakoranye indirimbo 'Walete' n'izindi.

Asanzwe afitanye indirimbo na Meddy ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Muri Kanama 2019 Rommy Jones yabwiye Radio ya Wasafi ko yasabye ubushuti Meddy kuri konti ya instagram kugira ngo bakorane indirimbo.


RJ The DJ yasohotse mu kibuga cy'indege yizihiwe nyuma y'igihe kinini adataramira I Kigali 


Inkumi zashyikirije RJ The DJ indabo mu rwego rwo kumuha ikaze mu rwagasabo


Romy Jons yatangaje ko amaze iminsi mu biganiro na Andy Bumuntu biganisha ku gukorana


Romy yavuze ko azitabira igitaramo cya The Ben kizaherekeza imikino ya BAL, kizaba ku wa Gatandatu 


RJ The DJ yavuze ko kuba ari umwe mu bakomeye muri EAC bituruka mu kubaka akorana umutima ukunze akazi ke 

Kanda hano urebe amafoto menshi ubwo RJ The DJ ubwo yageraga i Kigali

AMAFOTO: Ngabo Serge- InyaRwanda.com



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143517/rj-the-dj-yateguje-indirimbo-na-andy-bumuntu-no-gushyigikira-the-ben-kuri-bal-amafoto-143517.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)