Ni umuhango wabaye ku wa 10 Gicurasi 2024, mu Karere ka Gisagara, mu Murenge wa Ndora ku rwibutso rwa Kabuye, ruruhukiyemo imibiri isaga ibihumbi 50 y'Abatutsi bishwe muri Jenoside yabakorewe.
Mu buhamya bwa Muzehe Ruzindana Benoit w'imyaka 73 warokotse Jenoside akaba anatuye i Gisagara, yagarutse ku itotezwa we na bagenzi be babayemo mbere ya Jenoside bazira ko ari Abatutsi ndetse n'uburyo urwango Gitera Joseph unavuka i Gisagara yigishije rwari rwacengeye, indunduro yarwo ikaba Jenoside yabaye mbi cyane.
Mu Karere ka Gisagara haruhukiye imibiri isaga ibihumbi 180 hirya no hino mu nzibutso, mu gihe nyamara aka karere, imirenge 7 yose ikora ku Burundi, aho abahatuye n'abahahungiye bakabaye barabashije guhunga.
Komiseri Mukuru Wungirije wa RRA, Kaliningondo Jean Louis, wavuze mu izina ry'abandi bayobozi, yavuze ko bateguye iki gikorwa bagamije gufata mu mugongo abakozweho na Jenoside ndetse no kubereka ko igihugu kibakunda.
Ati 'Twaje kubakomeza ngo tubabwire ko mutari mwenyine kandi mufite igihugu kibakunda. Ibi tubikora buri mwaka aho dushaka aho tujya kwifatanya n'abaturage. Tuzi neza amateka mabi ya Gisagara, ko ari ho havukaga abahembereye urwango mu gihugu harimo Joseph Gitera na Perezida Sindikubwabo washyize mu bikorwa Jenoside.'
Kaliningondo yakomeje avuga ko muri iyi myaka 30 ishize Jenoside ihagaritswe, Leta yakoze ibishoboka byose ngo yongere yubake ubumwe bw'abanyarwanda ari nayo mpamvu ibikorwa by'amajyembere bikorwa.
Yavuze ko biyemeje kuza kubasura ngo banaremere abatishoboye muri bo, bityo nabo barusheho kongera kumva icyanga cy'ubuzima.
Ati 'Ntabwo twaje imbokoboko, twitwaje sheki ya miliyoni 50 zo kuguramo inka zizorozwa imiryango 72 ndetse n'izindi miliyoni 2 zizavamo mituweli z'abantu 700. Tugomba kwishakamo ibisubizo ntiturangamire inkunga zo hanze, kuko hari igihe amahanga yatereranye u Rwanda muri Jenoside kandi byaduhaye isomo.''
Komiseri muri Ibuka ku rwego rw'igihugu, Ndagijimana Laurent, yashimye ibi bigo byagabiye abacitse ku icumu avuga ko bigaragaza ubumuntu.
Yagize ati' Ibi ni ubumuntu kandi ni ubuntu. Izi nka mutanze ni ikimenyetso cy'urukundo kuko mwazibazaniye mutababajije. Ni n'ikimenyetso cy'ubukungu kuko inka iguha ibyayo byose ari amata n'ifumbire n'amafaranga. Uguhaye inka, akanaguha uburyo bwo kwivuza [mituweli] ntacyo aba ataguhaye.''
Yongeyeho kandi, ko iki ari ikimenyetso cy'uko Leta yitaye ku baturage bayo, kuko ababagabiye bavuye mu mashami yayo, maze abwira abarokotse ati 'nimube muretse gusaza, ibyiza biracyaza.'
Umuyobozi w'Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jerome yashimye ibi bigo byaremeye abaturage batishoboye, abizeza ko abazigabiwe bazazifata neza.
Yavuze ko iki gikorwa gishimangira ko u Rwanda rwatsinze ikibi, ubuzima bukaba bukomeje, anongeraho ko kije cyunganira gahunda y'akarere yiswe inka ku muryango.
Ati 'Ibi biruzuzanya na gahunda y'akarere y'inka kuri buri muryango, bikazadufasha kwiyubaka ,abantu bongere kunywa amata, babone ifaranga, bahinge beze kuko bano turi akarere k'ubuhinzi.'
Mu Karere ka Gisagara, habarurwa imiryango isatira 500 y'abacitse ku icumu rya jenoside imaze korozwa inka , gusa ubuyobozi bukavuga ko hakiri indi 78 igisagaye itarorozwa, aho ikomeje gukorerwa ubuvugizi ngo nayo igerweho n'inka.
Kwihuza kw'ibi bigo 3 ari byo RRA, OAG na NEC mu bikorwa byo kwibuka, bishingira ku kuba n'ubundi ibi bigo bikorera mu nyubako imwe ku Kimihurura mu Mujyi wa Kigali.