Mu karere ka Ruhango mu murenge wa Bwerankore haravugwa inkuru iteye amayobera aho umugabo witwa Hakizimana Silas, kuri uyu wa kabiri tariki 7 Gicurasi 2024 yagaragaye mu ruhame, kandi ku wa Mbere hari habaye umuhango wo kumushyigura bazi ko yapfuye.
Abo mu muryango we batangarije BTN TV dukesha iyi nkuru ko Hakizimana yabuze kwa Gatatu w'icyumweru gishize, bavuga ko yari yagiye gushaka amaronko.
Kubera imvura yaguye ku wa Kane, abo mu muryango we bagejejweho amakuru avuga ko Hakizimana yahitanwe n'imyuzure yatewe niyo mvura.
Bagiye gushakisha umurambo barawubura, bigeze ku Cyumweru bumva amakuru ko umurambo wa Hakizimana wabonetse ku bitaro bya Nyanza.
Ku wa Mbere bajya kureba umurambo ku bitaro, bamwirwa ko wakorewe isuzuma ko washyizwe mu buruhukiro. Bahise bajya gushaka isanduku maze baramutwara bajya kumushyingura.
Gusa icyabatunguye cyikanabatera ubwoba ni ukuntu kuri uyu wa Kabiri babonye Hakizimana arimo agenda n'amaguru nta kibazo afite, baguye mu kantu bashaka kumubaza uko byamugendekeye 'nibya yazutse', gusa yahise ajyanwa ku biro by'akagari kugira ngo hakurikiranwe amakuru ye.