Ruhango: Bishimiye ubuvuzi bahawe n'ingabo na polisi by'Igihugu ku buntu - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi babigarutseho ubwo baganiraga n'itangazamakuru ribasanze kwa muganga, aho bari guhererwa ubuvuzi ku buntu, mu gikorwa cyateguwe n'Ingabo na Polisi, cyiswe 'Citizen outreach Campaign', ibintu abaturage bavuga ko ari ubudasa bw'u Rwanda kandi bakabishimira ubuyobozi.

Abarwayi bari kwitabwaho n'izo nzego z'umutekano, bavurwa indwara zigera kuri 11 zirimo iz'amagufwa, iz'amenyo, izo mu nda, iz'abagore, iz'uruhu ndetse n'indwara z'abana.

Bamwe mu baturage bahawe serivisi muri icyo gikorwa baganiriye na IGIHE, bavuze ko babyakiriye neza cyane.

Mukashyaka Anne Marie, umwe mu bahawe ubwo buvuzi, yavuze ko yari afite uburwayi bw'amenyo abumaranye igihe kirekire aho amenyo ye hafi ya yose ajegera ndetse ko kubera ubwo burwayi hari indyo zimwe na zimwe atari agishobora kuba yafata harimo nk'ibigori, imyumbati ndetse n'ibijumba, kandi ari byo akenshi biboneka kuko abyihingira.

Yavuze ko bitewe n'ubushobozi bucye atari yarigeze ashobora kwivuza, ariko ubu bikaba byakemutse.

Ati 'Ndashimira Perezida Paul Kagame ku bw'igikorwa cyiza yatugejejeho n'ingabo yohereje kuduha ubufasha ku ndwara zitandukanye ku buntu. Ndanezerewe cyane kuko mbonye ubuvuzi nizeye, ngiye gukira ubuzima busubire ku murongo'.

Ayo mashimwe ayasangiye na Karangwa Alexis, wo mu Murenge wa Kabagari, mu Karere ka Ruhango, wavuze ko abaturage bose banejejwe n'igikorwa cyiza bagejejweho na Leta y'u Rwanda ku bufatanye n'ingabo z'igihugu gifitiye akamaro kanini abaturage bose.

Ati' Nari mfite ikibazo cy'amagufa, ariko nahawe ubuvuzi natangiye kugira icyizeye cyo kuzakira. Ndabatumye muzamushimirire Umukuru w'Igihugu wadutekerejeho akatwoherereza abaganga bakomeye.''

Umuyobozi w'Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, yabwiye abaturage kujya baha agaciro ubwo bufasha baba begerejwe kuko bishimangira ko umuturage w'u Rwanda ari ku isonga.

Yagize ati 'Ibikorwa nk'ibi bigaragaza ko Leta y'u Rwanda yitaye ku baturage bayo kandi ko ubuzima bwabo buri ku isonga kuruta ibindi byose, kuko abaturage badafite ubuzima buzima, u Rwanda ntirwaba rugeze kubyo rumaze kugeraho byose rukomora ku bubuyobozi bwiza.''

Yakomeje akangururira abaturage kujya bipimisha indwara zitandura kenshi, kugira ngo bamenye uko ubuzima bwabo buhagaze zitarabazahaza.

Iki gikorwa cyatangiye ku wa 29 Mata 2024, gihera ku Bitaro by'Intara bya Ruhango, biherereye mu murenge wa Kinazi, kimara iminsi itanu, nyuma gikomereza mu Bitaro bya Gitwe.

Kugeza ubu, hamaze kuvurwa abaturage barenga 3400, aho 34 muri bo bahawe serivisi zijyanye no kubagwa, mu gihe igikorwa gisozwa ku wa 10 Gicurasi 2024.

Abaturage bahawe ubuvuzi ku ndwara zigera kuri 11 zitandukanye
Iki gikorwa cyatangiriye mu bitaro bya Ruhango gikomereza mu bitaro bya Gitwe
Abaturage bo mu Ruhango bishimiye ubuvuzi bahawe n'inzego z'umutekano
Abapolisi bari mu gikorwa cyo kwakira abaturage babuzuriza imyirondoro mbere yo kuvurwa.
Indwara z'amenyo ziri mu zo abaturage bivuje cyane muri iki gikorwa cy'ingabo na Polisi.
Abaturage benshi bitabiriye ibi bikorwa babikunze cyane kuko byabaruhuye ingendo n'amafaranga.



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ruhango-bishimiye-ubuvuzi-bahawe-n-ingabo-na-polisi-by-igihugu-ku-buntu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)