Irembo yatanze ihene 70, aho buri muryango washyikirijwe ihene ebyiri. Iyi miryango yorojwe aya matungo mu buryo bwo kuyishyigikira mu rugendo rwo kwiteza imbere.
Umuyobozi Mukuru wa Irembo ushinzwe gutanga serivisi no kuzigeza ku bakiliya, Liliose Nyinawinkindi, yagize ati 'Muri Irembo, twizerera mu gutera inkunga imiryango yanyuze muri byinshi. Gufatanya na Our Past Initiative mu guha iyi miryango ihene ni uburyo bwacu bwo gufasha sosiyete mu rugendo rwo kwihaza. Twishimiye kuba umwe mu bagize uruhare mu gikorwa nk'iki cy'ingenzi.'
Umuyobozi wa Our Past Innitiative Christian Intwari, yavuze ko 'Ubu bufatanye na Irembo buzadufasha kwagura ibikorwa byacu tunakomeze kugeza impinduka mu buzima bw'abaciye mu bihe bitoroshye, koroza iyi miryango aya matungo turizera ko ubuzima bwabo buzarushaho kuba bwiza.'