Rumaga yitabaje Kenny Sol, Kivumbi, Papa Sava... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Gicurasi 2024, ni bwo Rumaga yagaragaje urutonde rw'abagize uruhare kuri Album ye nshya. Yifashishije kandi Abakinnyi ba filime 'Papa Sava', Clapton Kibonge, ndetse n'umunyamakuru wa RBA, Ismael Mwanafunzi. 

Album ye yakozweho na ba Producer barimo Igor Mabano, Kozee, Element, Evydex, De Lou ndetse na Santana Sauce.

Iyi Album iriho ibisigo 12. Mu kiganiro cyihariye yahaye InyaRwanda, Rumaga yavuze ko iyi Album ikoze mu buryo butandukanye kure n'iya mbere ku kigero cya 80%. Ni album iriho ubusizi 'kuruta ubundi buhanzi'.

Ni Album kandi iriho indimi zirenze rumwe; bivuze ko iriho ibisigo bidakoze mu kinyarwanda gusa, hariho n'ibindi yakoze mu izindi ndimi.

Rumaga yavuze ko ibisigo byinshi biri kuri iyi album 'bivuga cyane ku buzima bwo mu mutwe'. Ati 'Ni imizimizo, ubuse, ubwihebe n'urukundo ariko byose bikora ku buzima bwo mu mutwe. Ubuzima bwo mu mutwe ni wo mutwe w'ubuzima, rero tugaburire mu mutwe niba dushaka kwera amagara."

Yayihaye ibisobanura bitatu! Uyu musizi avuga ko igisobanuro cya mbere cy'ijambo 'Era yitiriye Album, ari ukubwira abantu gutanga umusaruro cyangwa se kwera. 

Ati "Iyo 'Era' ya mbere ivuga kwera, 'Era' ya kabiri ivuga intambwe cyangwa igihe runaka cy'ubuzima, igisobanuro cya Gatatu cya 'Era' ni ukwezwa n'amaraso ya Kristo, ariko twebwe mu Rwanda twejejwe n'amata, ni ukuvuga ngo ba (kuba) intungane, nicyo gisobanuro."

Ni album avuga ko ariho ibisigo 12 bitarajya hanze, ikagira na 'Intro' na 'Outro'. Iriho indirimbo z'abahanzi bakomeye mu Rwanda ndetse n'abandi bo mu mahanga 'barimo n'abandi abantu batari bazi'. Ni ubwa mbere azaba ashyize hanze ibisigo yakoranye n'abahanzi bo mu mahanga.

Rumaga yasobanuye ko iyi Album yahisemo kuyishingira ku bihangano bigaruka ku buzima bwo mu mutwe kubera ko 'bisa nk'aho hari gutakaza ubuzima ku kiremwamuntu.'

Yungamo ati 'Ibisigo byose biriho bikoze mu buryo musanzwe mutamenyereye, ikaba ari Album nakoze cyane ngegenera ku buzima bwo mu mutwe. Kuko dusa n'abantu bari kwerekera mu Isi y'imihangayiko y'ubwoko no gutakaza ubuzima bwo mu mutwe.'

Rumaga amaze kwandika indirimbo nyinshi zirimo 'Katapila' ya Bruce Melody, 'Urankunda' ya Juno Kizigenza, 'Bimpame' ya Phil Peter na Marina, 'Amashu' ya Chris Eazy, 'Nibido' ya Christopher, 'Identinte' ya Emmy; 'Tugende' ya Mr Kagame na Dj Marnaud n'izindi.


Rumaga yagaragaje ibisigo 12 n'abahanzi bakoranye kuri iyi Album ya kabiri 


Rumaga avuga ko iyi Album ye yitsa cyane ku buzima bwo mu mutwe 


Kenny Sol wo muri 1:55 AM ari mu bakoranye na Rumaga 


Clapton Kibonge yafashije Rumaga kuri Album ye 


Umukinnyi wa filime, Niyitegeka Gratien wamamaye nka Papa Sava 


Umunyamakuru w'Ikigo cy'Igihugu cy'Intangazamakuru, Ismael Mwanafunzi 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143302/rumaga-yitabaje-kenny-sol-kivumbi-papa-sava-na-mwanafunzi-kuri-album-ye-143302.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)