Rusizi: Abangirijwe n'umuyoboro w'amashanyarazi bamaze imyaka itatu batarishyurwa - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu 2021 nibwo Ikigo gishinzwe gukwirakwiza Umuriro w'Amashanyarazi (EUCL) cyangije imitungo y'abaturage bo mu kagari ka Mashesha Umurenge wa Gitambi mu Karere ka Rusizi kugira ngo kibone aho kinyuza umuyoboro w'amashanyarazi.

Iki kigo cyabariye buri muturage, abwirwa amafaranga azishyurwa bitarenze amezi atatu, ariko imyaka ibaye itatu batabona amafaranga yabo.

Nzeyimana Samuel Israel wabariwe ibihumbi 300Frw y'ingurane nyuma yo kwangirizwa gereveriya, kawa, n'urutoki yabwiye IGIHE ko gutinda kwishyurwa biri kumushyira mu gihombo kuko iyo yishyurwa ku gihe aya mafaranga aba yarayabyaje andi.

Ati 'Ikimasa nguze ibihumbi 300Frw nkacyorora umwaka umwe bampa miliyoni 1Frw, urumva ko mu myaka itatu ariya mafaranga yari kuba yarungutse cyane'.

Ntamuturanyi Jonas wabariwe ibihumbi 305Frw nyuma yo kwangirizwa avoka, imyembe, imisave, amapera, urutoki n'indimu avuga ko gutinda kwishyurwa byatumye umwana we wigaga muri kaminuza ava mu ishuri.

Ati 'Icyo dusaba ni uko bajya babanza kutwishyura ingurane ikwiye mbere yo gutangira imirimo kugira ngo ngo ya mafaranga tubashe kuyabyaza umusaruro tudasubiye inyuma kuko nk'ubu umwana wanjye amaze imyaka ibiri atiga urumva ko gutinda kwishyurwa biri kumudindiza'.

Umuyobozi w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe ingufu mu karere ka Rusizi, Jacques Nzamurambaho yabwiye IGIHE ko iki kibazo bagiye kugikurikirana hakamenyekana icyatumye aba baturage batinda kwishyurwa.

Mu ruzinduko rw'iminsi itatu, Umuvunyi Mukuru, Nirere Madeleine aherutse kugirira mu Karere ka Rusizi, ikibazo cy'abaturage bangirijwe imitungo n'ikorwa ry'imiyoboro y'amashanyarazi bagatinda kwishyurwa ni kimwe mu byo yagejejweho.

Yavuze ko 'Ikibazo cy'ingurane ku mitungo y'ahagiye hanyuzwa ibikorwaremezo by'amashanyarazi n'ibindi bikorwaremezo, icyo twabonye ni uko abenshi babariwe igisigaye ni ugukora ubuvugizi kugira ngo bishyurwe'.

Itegeko ryerekeye kwimura abantu ku mpamvu z'inyungu rusange, mu ngingo ya 36 rivuga ko indishyi ikwiye yemejwe yishyurwa mu gihe kitarenze iminsi ijana na makumyabiri (120) uhereye igihe iyo ndishyi ikwiye yemerejwe n'Inama Njyanama ku rwego rw'Akarere, ku rwego rw'Umujyi wa Kigali cyangwa Minisiteri bireba.

Iyo iki gihe kirenze indishyi ikwiye yishyurwa hiyongereyeho 5%. Abaturage batekereza ko 5% ari make bikaba aribyo bituma babarirwa bagatinda kwishyurwa bagasaba ko yakongerwa kugira ngo uwishyurwa ingurane age atinya kurenzaho amafaranga menshi bitume yubahiriza igihe cyo kwishyura.

Ikibazo cy'imitungo y'abaturage yangijwe bagatinda guhabwa ingurane ni kimwe mu byagejejwe ku Muvunyi mu Karere ka Rusizi



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rusizi-abangirijwe-n-umuyoboro-w-amashanyarazi-bamaze-imyaka-itatu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)