Babitangaje ku wa 22 Gicurasi 2024, mu nama yo kurebera hamwe umusaruro wavuye mu mahugurwa abayobozi b'ibigo by'amashuri bahawe na REB ku bufatanye na Imbuto Foundation.
Mu 2015 ubwo hatangiraga integanyanyigisho ishingiye ku bushobozi [Competent Based Curriculum] ni bwo hanatangijwe gahunda yo gushyira imbaraga mu masomo y'ubuzima bw'imyorokere mu mashuri [Comprehensive Sexuality Education, CSE].
CSE ni gahunda yashyizweho mu rwego rwo gufasha abanyeshuri kwirinda inda zitateganyijwe n'ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Iyi gahunda nubwo yashyizweho ishyirwa mu bikorwa ryayo ryahuye n'imbogamizi y'uko mu muco nyarwanda kuvuga ibijyanye n'ibitsina hari ababifata nka kirazira, bituma hari abarimu n'ababyeyi bayigendamo biguru ntege kubera imyumvire itariyo y'uko kwigisha ubuzima bw'imyorokere ari uguta umuco.
Ibi nibyo byatumye REB na Imbuto Foundation bahugura abayobozi b'ibigo by'amashuri n'abarimu bigisha amasomo afite aho ahurira n'ubuzima bw'imyororokere.
Noël Ndashishimiye, uyobora ishuri rya EP Indatwa ryo mu Murenge wa Gitambi yavuze ko nyuma yo guhabwa aya mahugurwa yagiye asura abarimu akabakangurira gutinyuka amasomo ajyanye n'ubuzima by'imyororokere ndetse avuga ko byafashije abanyeshuri kumenya uko bakwiye kwitwara bagendeye ku kigero cy'imyaka bafite.
Ati 'Mu gihe aya masomo yakomeza gutangwa neza byakumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abangavu bakabyara bakiri bato n'ihohoterwa ryo mu muryango'.
Aloys Kayinamura, umukozi wa REB, wahuguye abayobozi n'abarimu kuri iyi gahunda ya CSE yavuze ko abarimu bahuguwe uko amasomo yerekeye imyanya ndagagitsina badafite isoni n'ipfunwe.
Ati 'Abarimu kandi bahawe ibitabo n'izindi mfashanyigisho zibaha amakuru y'ibanze ku buryo bashobora kugira abanyeshuri inama bafite aho bavoma amakuru'.
Kayinamura avuga ko nubwo hari intambwe yatewe nyuma y'aya mahugurwa hari abayobozi b'ibigo by'amashuri n'abarimu bagikececeka ntibavuga ku buzima bw'imyororokere nyamara mu by'ukuri kiri mu bibazo bikomereye umuryango nyarwanda.
Nyirahirwe Agathe, ukora mu ishami ry'uburezi karere ka Rusizi yavuze ko iyi nama yabaye umwanya wo guhwitura abayobozi b'ibigo by'amashuri bari bagiseta ibirenge mu gukangurira abarimu kwigisha neza ibijyanye n'ubuzima bw'imyororokere bityo ko hari icyizere ko bakuye isomo kuri bageni babo babikora neza.
Ingaruka zo kutigisha abana ubuzima ibyerekeye imyanya myibarukiro n'ubuzima bw'imyororokeye zigaragazwa no kuba mu mwaka wa 2023, mu bigo nderabuzima n'ibitaro byo mu Rwanda harabyariye abangavu 22 055, barimo 16 650 bari hagati y'imyaka 18 na 19, na 5 354 bari hagati y'imyaka 14 na 17 na 51 bari munsi y'imyaka 14.