Bavuze ko aya masomo azagira uruhare mu kugabanya inda ziterwa abangavu n'ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abanyeshuri.
Babitangaje ku wa 22 Gicurasi 2024, mu nama yo kurebera hamwe umusaruro wavuye mu mahugurwa abayobozi b'ibigo by'amashuri bahawe na REB na Imbuto Foundation ku bufatanye na UNFPA.
Mu 2015 ubwo hatangiraga integanyanyigisho ishingiye ku bushobozi [Competent Based Curriculum] ni bwo hanatangijwe gahunda yo gushyira imbaraga mu masomo y'ubuzima bw'imyorokere, amasomo afitanye isano n'uburenganzira bw'abana ndetse n'amasomo agamije kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana ku mashuri [Comprehensive Sexuality Education, CSE].
CSE ni gahunda yashyizweho mu rwego rwo gufasha abanyeshuri kubongerera ubumenyi ku bijyanye n'ubuzima bw'imyororokere ikaba yarongerewe mu masomo yandi asanzwe.
Iyi gahunda n'ubwo yashyizweho, ishyirwa mu bikorwa ryayo ryahuye n'imbogamizi zishingiye ku muco nyarwanda kuko kuvuga ibijyanye n'imihindagurikire y'umubiri n'ubuzima bw'mimyororokere hari ababifata nka kirazira.
Ibyo bituma hari abarimu n'ababyeyi bayigendamo biguru ntege kubera imyumvire itari yo y'uko kwigisha ubuzima bw'imyorokere ari uguta umuco.
Ibi nibyo byatumye REB, Imbuto Foundation na UNFPA bahugura abayobozi b'ibigo by'amashuri n'abarimu bigisha amasomo afite aho ahurira n'ubuzima bw'imyororokere, uburenganzira bw'abana ndetse n'ihohoterwa rikorerwa abana ku mashuri.
Noël Ndayishimiye uyobora ishuri rya Ecole Primaire Indatwa ryo mu Murenge wa Gitambi, yavuze ko nyuma yo guhabwa aya mahugurwa yagiye asura abarimu akabakangurira gutinyuka amasomo ajyanye n'ubuzima by'imyororokere ndetse avuga ko byafashije abanyeshuri kumenya uko bakwiye kwitwara bagendeye ku kigero cy'imyaka bafite.
Ati 'Mu gihe aya masomo yakomeza gutangwa neza byakumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abangavu bakabyara bakiri bato n'ihohoterwa ryo mu muryango'.
Aloys Kayinamura, Umukozi wa REB, wahuguye abayobozi n'abarimu kuri iyi gahunda ya CSE yavuze ko abarimu bahuguwe ubu batakigira isoni n'ipfunwe zo kuganiriza abana ku makuru ajyanye n'imihindagurikire y'umubiri, ihohoterwa rikorerwa abana, indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye ndetse no guharanira uburenganzira bwabo.
Yakomeje avuga ko 'Abarimu kandi bahawe ibitabo n'izindi mfashanyigisho zibaha amakuru y'ibanze ku buryo bashobora kugira abanyeshuri inama bafite aho bavoma amakuru ajyanye n'ikigero cy'abana kandi ashingiye ku bushakashatsi'.
Nyirahirwe Agathe, ukora mu ishami ry'uburezi Akarere ka Rusizi yavuze ko iyi nama yabaye umwanya wo kwibutsa abayobozi b'ibigo by'amashuri bari bagiseta ibirenge mu gukangurira abarimu kwigisha neza ibijyanye n'ubuzima bw'imyororokere bityo ko hari icyizere ko bakuye isomo kuri bagenzi babo babikora neza.
Zimwe mu ngaruka zikomeye zo kutigisha abana ibijyanye n'ubuzima bw'imyororokeye zigaragazwa no kuba mu mwaka wa 2023, mu bigo nderabuzima n'ibitaro byo mu Rwanda harabyariye abangavu 22 055, barimo 16 650 bari hagati y'imyaka 18 na 19, na 5 354 bari hagati y'imyaka 14 na 17 na 51 bari munsi y'imyaka 14.
Ibi akenshi biterwa no kuba hari amakuru n'ubumenyi badafite bwabo bw'imyororokere.