Rusizi: Abazunguzayi bishimiye ko isoko bahawe ryasakawe - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi bibaye nyuma y'aho mu mpera za Werurwe 2024 aba bacuruzi bakuwe mu mihanda y'umujyi wa Rusizi bagahabwa ikibanza kidatwirikiye muri gare.

Mu kiganiro bamwe muri bo bagiranye na IGIHE, icyo gihe bishimiye ko bagiye gukorera ahantu habahesha umutekano bagereranyije no gucururiza mu muhanda, gusa bavuga ko basigaranye imbogamizi y'imvura n'izuba.

Ni muri urwo rwego ubuyobozi bw'akarere ka Rusizi bwafashe igice kimwe cy'iyi gare buragisakara, bukaba bwagifunguriye aba bacuruzi ku mugaragaro ku wa 26 Gicurasi 2024.

Uwamahoro Aisha Ange, umaze imyaka 23 akora ubuzunguzayi, yishimiye iri soko ritwikiye avuga ko rigiye kubarinda igihombo baterwaga n'izuba n'imvura.

Ati 'Izuba ryavaga inkweto zigaturagurika izindi zikabanduka, imvura yagwa imyenda n'inkweto bikajandama ariko ubuzima bugiye guhinduka ntabwo tuzongera gukorera mu gihombo.'

Nyiraneza Claudine umaze kujyanwa mu bigo ngororamuco inshuro enye azira gucururiza mu muhanda, avuga ko mu bucuruzi butemewe hari abirukaga bahunga inzego z'umutekano bakavunika.

Ati 'Hano muri gare turaza tugatereka, tugacuruza dutekanye. Kuba tubonye ahantu hasakaye biradushimishije cyane. Imvura yagwaga tukarwana no kwanura bimwe bikanyagirwa bikangirika ariko ubu tugiye kujya dutandika ibicuruzwa byacu dutegereze abakiliya baza kutugurira.'

Umuyobozi wungirije w'Akarere ka Rusizi, ushinzwe iterambere ry'Ubukungu, Habimana Alfred yavuze ko iri soko ryo muri gare baritekereje mu rwego rwo kubafasha mu buryo bw'agateganyo.

Ati 'Twari twabaze abacuruzi 150, twubakiye 160 nibaba benshi hakagira abasaguka baraba bacururiza hano ku ruhande. Akarere karakomeza gashakishe uburyo kakwagura ariko ntibikuyeho ko n'uwagira ubushobozi abona amaze gutera imbere yakwimukira mu Isoko rya Kamembe'.

Umujyi wa Rusizi ufite umwihariko wo kuba wegereye ibihugu bibiri by'abaturanyi u Burundi na Repubulika ya Demukarasi ya Congo ibituma haboneka imyenda n'inkweto bya caguwa bihendutse ugereranyije no mu bindi bice by'igihugu.

Umuyobozi w'Akarere ka Rusizi wungirije yavuze ko iri soko ari uburyo bw'agateganyo bityo ko ababonye ubushobozi bashobora kwimukira mu isoko rya Kamembe
Bavuga iri soko bubakiwe rigiye kubarinda imvura n'izuba
Aba bazunguzayi bifuza ko iri soko ryakwagurwa kuko bakurikije ubwinshi bwaho babona rizaba rito
Bacururizaga ahadasakaye imvura n'izuba rikabangiriza ibicuruzwa



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rusizi-abazunguzayi-bishimiye-ko-isoko-bahawe-ryasakawe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)