Rusizi: Hagiye gushyirwa imbaraga mu buhinzi bw'imingazi hanubakwe uruganda ruyikoramo amamesa - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Byatangajwe ku wa 24 Gicurasi 2024, mu nama nyunguranabitekerezo ku igenamigambi ry'imyaka itanu (DDS) rikubiyemo ibyo Akarere ka Rusizi gateganya gukora mu myaka itanu iri imbere.

DDS uturere tuzashyira mu bikorwa kuva mu 2024-2029, izagira imyaka itanu mu gihe iri kugana ku musozo yari ifite imyaka irindwi.

Umuyobozi w'ishami ry'ingenamigambi mu Karere ka Rusizi, Nyabyenda Emile, yasobanuye ko impamvu imyaka ya DDS yagabanutse ari uko n'imyaka ya manda y'umukuru w'igihugu yagabanutse ikava kuri irindwi ikagera kuri itanu kandi bigomba kungana.

Rusizi ni Akarere gafatwa nk'igicumbi cy'ubuhinzi, ubworozi n'ubucuruzi nyambukiranyamipaka.

Aka Karere gatuwe n'abarenga ibihumbi 480 biganjemo abahinzi ku kigera cya 74%. Ubuyobozi bwako buvuga ko mu byo buteganya gukora ,mu guteza imbere ubuhinzi harimo kongera ubuso kuri buri gihingwa no kongera ubuso bw'imyaka itangirwa ubwishingizi.

Umuyobozi w'Akarere ka Rusizi, Dr Anicet Kibiliga, yavuze ko mu byo bateganya gukora mu myaka itanu iri imbere harimo imihanda ya kaburimbo ireshya n'ibirometero 122, ibiraro umunani birimo bitanu byo mu kirere, inganda zirimo urw'ibiryo by'amatungo no kongera ubuso buhinzeho imingazi hakanubakwa uruganda ruyikoramo amamesa.

Ati 'Tuzubaka uruganda rw'amamesa. Turifuza ko abaturage bacu barya amamesa. Amamesa burya ni meza cyane by'umwihariko iyo aturutse ku ngazi z'umwimerere. Turashaka gufatanya na CIMERWA kugira ngo uru ruganda rwubakwe ariko abaturage na bo tubasaba ko batera ingazi kuko ingemwe zigiye kuza'.

Mukashema Antoinette wo mu Murenge wa Bugarama amaze imyaka itatu atangiye guhinga imingazi ndetse yatangiye no gusarura.

Uyu muhinzi yabwiye IGIHE ko imingazi yerera imyaka hagati y'ibiri n'itatu, igiti kimwe kikaba gishobora kwera ibitoki 12.

Ati 'Igitoki kimwe iyo nkijyanye mu isoko bakigura 3000 Frw. Amamesa ino turayakunda cyane kuko dukunda guteka imboga n'isombe'.

Mukashema yavuze ko ubuhinzi bw'imingazi nibushyirwamo imbaraga hakanubakwa uruganda ruyikoramo amamesa bizaba ari igisubizo ku baturage by'umwihariko abo mu Mirenge ya Bugarama na Muganza.

Ati 'Amamesa turya ava muri Congo, hari n'ayavaga mu Burundi ariko ntakiza. Tubonye uruganda ruyakora hano mu Bugarama byadufasha kuko kugira ngo tubone amamesa, tubyikoreye biratuvuna. Dutema ibitoki, tukabiteka mu mazi tukabikamura. Urwo ruganda nirwubakwa ntabwo izo mvune tuzongera guhura na zo'.

Uretse gukorwamo amamesa, abaturage bo mu Bugarama by'umwihariko abana basoroma imbuto z'imingazi bakazirya nk'imbuto zisanzwe.

Mu Karere ka Rusizi habarurwa hegitari 10 zihinzeho imingazi, aka Karere kakaba gateganya kuzongera zikagera kuri hegitari 150 mu myaka itanu iri imbere.

Meya w'Akarere ka Rusizi, Kibiliga yasabye abaturage kwitabira ubuhinzi bw'ingazi
Iyi nama yitabiriwe n'abarimo abajyanama b'akarere n'abayobozi b'imirenge
Mu Karere ka Rusizi, ubuhinzi bw'imingazi bugiye gushyirwamo imbaga hanubakwe uruganda ruzikoramo amamesa
Uretse gukorwamo amamesa, imbuto z'ingazi zinaribwa nk'imbuto zisanzwe



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rusizi-hagiye-gushyirwa-imbaraga-mu-buhinzi-bw-imingazi-hanubakwe-uruganda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)