Rusizi: Hatangijwe ishuri mbonezamirire ryitezweho kurandura imirire mibi mu bana - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Babitangaje ku wa 23 Gicurasi 2024, ubwo hatangizwaga ku mugaragaro iyi gahunda izajya imara ibyumweru 12.

Igwingira ry'abana ni kimwe mu bibazo Guverinoma y'u Rwanda yahagurukiye kuko iyo umwana agwingiye mu minsi 1000 ya mbere iryo gwingira ridashobora gukosorwa.

Mu isesengura aka karere gaherutse gukora kasanze gafite abana 182 bari mu mirire mibi ku buryo batitaweho mu maguru mashya bashobora kugwingira.

Ibi nibyo byatumye gatangiza gahunda y'ishuri mbonezamirire yo kunganira gahunda zisanzwe zikoreshwa mu kurwanya imirire mibi n'igwingira.

Mfashwanayo Gerard, ushinzwe gahunda zo kurwanya imirire mibi mu karere ka Rusizi yabwiye IGIHE ko mu ishuri mbonezamirire, abajyanama b'ubuzima n'ababyeyi b'abana bafite imirire mibi bazajya bahurira kuri site 21 zatoranyijwe mu karere, bagatekera hamwe indyo yuzuye bakayigaburira abana.

Ati 'Ikigamijwe ni ukugira ngo iriya mibare igabanuke tuzabashe kugabanya igwingira rive kuri 30% rigere kuri 19% bitarenze uyu mwaka'.

Yvette Abayisenga, ushinzwe imirire mu kigo nderabuzima cya Rwinzuki yavuze ko Umurenge wa Nzahaha usigaranye abana 25 bafite imirire mibi bavuye kuri 50.

Ati 'Igitera imirire mibi ni imyumvire mike no guha abana ibiryo byinshi ariko bitarimo ibyo umubiri ukeneye'.

Nyirambonimpa Rahab wo mu murenge wa Nzahaha ufite umwana wakize imirire mibi yabwiye bagenzi be bafite abana bari mu mirire mibi ko iyo umwana ufite imirire mibi yitaweho neza akira mu gihe gito.

Ati 'Mbere iyo naryaga ubugari ni bwo namuhaga, narya imyumbati na we nkayimuha bituma arwara ajya mu mutuku. Bangiriye inama yo kumushakira agakono ke nkajya muha indyo yuzuye ubu yarakize. Mbere najyaga numva nta mujyana mu bandi ariko ubu ni umwana uteye ubwuzu numva anteye ishema mu bandi'.

Iradukunda Viviane ufite umwana w'imyaka ibiri ufite ikibazo cy'imirire mibi yashimye ubuyobozi bw'akarere bwatekereje gushyiraho ishuri mbonezamirire avuga ko aryitezeho gufasha umwana we kuva murire mibi.

Ati 'Ngiye gushyira imbaraga mu kumuha indyo yuzuye igizwe n'ibyubaka umubiri, ibitera imbaraga n'ibirinda indwara'.

Iyi gahunda y'ishuri mbonezamirire izunganira uburyo busanzwe bukoreshwa mu kurwanya imirire mibi n'igwingira burimo gutanga shisha kibondo, igikoni cy'umudugudu.

Mu Rwanda abana bafite igwingira ni 33% bavuye kuri 38% mu 2015. Intego ni uko bitarenze uyu mwaka wa 2024 abana bagwingira bazaba batarenze 19%.

Ababyeyi bitaye ku bana babo bakava mu mirire mibi bashimiwe mu ruhame
Mu karere ka Rusizi hatangijwe ishuri mbonezamirire ryitezweho kugabanya imirire n'igwingira muri aka karere



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rusizi-hatangijwe-ishuri-mbonezamirire-ryitezweho-kurandura-imirire-mibi-mu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)