Rusizi: Imihanda ireshya n'ibilometero 120 igiye gushyirwamo kaburimbo - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bwabitangaje ku wa 24 Gicurasi 2024, ubwo ishami rishinzwe igenamigambi mu karere, komite nyobozi y'akarere, abajyanama b'akarere, abajyanama b'imirenge n'Abanyamanga Nshingwabikorwa b'imirenge bungaranaga ibitekerezo ku byifuzo bikubiye mu igenamigambi aka karere kazashyira mu bikorwa mu myaka itanu iri imbere.

Muri iyo mihanda harimo Cyamudogo-Mataba-Nyamuhembe-Nyakabuye w'ibilometero 12, Giheke-Ntura-Bushenge w'ibilometero 6,3, Gihundwe-Rwahi- Shangi w'ibilometero 11,6, Muganza-Barrage Mpuzamahanga w'ibilometero 5, Ntendezi-Mashyuza-Bugarama 26,2 na Bugarama-Gihundwe-Bweyeye w'ibilometero 61.

Iyi mihanda ya kaburimbo ireshya n'ibilometero 120 izakorwa mu myaka itanu iri imbere, haziyongeraho n'indi y'imigenderano ireshya n'ibilometero izatsindagirwa.

Umuyobozi w'Akarere ka Rusizi, Dr Anicet Kibiliga avuga ko ibi bitekerezo byashyizwe mu igenamigambi ry'imyaka itanu rizashyirwa mu bikorwa kuva mu 2024 kugera mu 2029, byashingiye ku byifuzo by'abaturage byakusanyijwe kuva ku rwego rw'umudugudu kugera ku rwego rw'akarere.

Ati 'N'iyi mihanda ni abaturage bayisabye. Ni imihanda yitezweho kwihutisha iterambere ry'akarere kuko izoroshya ubuhahirane hagati y'abaturage n'uturere duhana imbibi'.

Ishami rishinzwe igenamigambi muri aka karere n'ubuyobozi bw'akarere ka Rusizi bagiriwe inama yo kuvugana n'ubw'akarere ka Nyamasheke kugira ngo imihanda utu turere duhuriyeho na Nyamasheke izayishyire mu igenamigambi bityo byoroshye ubuhahirane n'urujya n'uruza.

Meya Dr Kibiliga yavuze ko mu mihanda bateganya gukora harimo n'umuhanda uzanyura hafi y'ikiyaga cya Kivu mu rwego rwo kubyaza umusaruro amahumbezi n'ubwiza bw'iki kiyaga mu bukerarugendo.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rusizi-imihanda-ireshya-n-ibilometero-120-igiye-gushyirwamo-kaburimbo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)