Ruswa y'igitsina mu mashuri, mu kazi k'ubwarimu n'icyenewabo: Ibyuho bya ruswa mu burezi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uburezi iyo bujegajega n'iterambere ry'igihugu rigenda biguruntege, ni yo mpamvu ibihugu byose byateye imbere byabanje gushyira imbaraga mu kugira uburezi bufite ireme.

Muri uwo mujyo, u Rwanda narwo rushyiraho ingamba zitandukanye zigamije kongera ireme ry'uburezi no gukemura ibibazo byose bikigaragara nk'ibibangamiye uburezi mu buryo butandukanye.

Bimwe mu bituma intego zitagerwaho mu buryo bwuzuye harimo ruswa ishobora kudindiza imikorere, ikica byinshi.

Ubushakashatsi bwakozwe n'Umuryango Mpuzamahanga Urwanya Ruswa n'Akarengane mu Rwanda [Transparency International Rwanda, TIR], bwagaragaje ko mu burezi hakiri ibyuho bya ruswa ku kigero cyo hejuru, cyane mu bijyanye no gushyira abarimu n'abanyeshuri mu myanya, mu itangwa ry'amanota, kubona imenyerezamwuga ndetse no mu bijyanye no kugemura ibiribwa.

Ubu bushakashatsi bwakorewe mu ntara zose, aho abashakashatsi baganiriye n'amatsinda y'abaturage n'abayobozi bafite amakuru n'ubuhamya bw'ahagaragaye ruswa muri serivisi zijyanye n'uburezi mu turere twa Rusizi, Rubavu, Musanze, Kayonza na Huye.

Nyuma yo kuganira n'abifashishijwe mu bushakashatsi, hashyizweho ibyiciro bigaragaza ubukana bwa ruswa igaragara muri buri cyiciro, aho hashyizweho igipimo cyo kuva kuri rimwe kugeza kuri gatanu, ahagaragaye ruswa nkeya haba ari rimwe, bikagenda bizamuka uko ubukana bwiyongera.

Ku bijyanye n'itangwa ry'amasoko yo kugemura ibiribwa mu mashuri y'uburezi bw'ibanze bw'imyaka 12, hagaragaye ruswa iri kugero kiri hagati ya 3.5 na 4.4, ku bijyanye no guhabwa imenyerezamwuga no guhabwa amanota yaryo ku biga imyuga n'ubumenyingiro ndetse n'amashuri makuru, ruswa yahagaragaye ku kigero kiri hagati ya 3.8 na 4.3.

Naho ku bijyanye n'itangwa ry'amanota mu mashuri yisumbuye n'amashuri makuru, ruswa yahagaragaye ku kigero kiri hagati ya 3.6 na 4.1. Ku bijyanye no gushyira abarimu mu myanya, yahagaragaye ku kigero kiri hagati ya 1.5 na 3.9, mu gihe ibijyanye no gushyira abanyeshuri mu myanya mu mashuri yisumbuye, yahagaragaye ku kigero kiri hagati ya 1.3 na 4.

Bamwe mu bakorewe ubushakashatsi, bagaragaje ko hagikenewe kongera imbaraga, mu kuziba ibyuho kuko baba bo ubwabo hari abagiye bakwa ruswa cyangwa bakaba bafite ubuhamya bw'abatswe ruswa kugira ngo bahabwe serivisi zijyanye n'uburezi.

Umubyeyi umwe wo mu Karere ka Kamonyi yatanze ubuhamya, avuga ko azi umwana w'umukobwa wari umuhanga mu ishuri ariko akaza kwangirwa kwimuka kuko umwarimu yamusabye ko bakorana imibonano mpuzabitsina akabyanga.

Ati ' Nahisemo guhita nimura umwana wanjye mujyana mu kindi kigo i Musanze, aho nishyura 150,000 Frw kandi muri icyo kigo cy'i Nyanza narishyuraga 89,000 Frw.'

Umwarimu umwe wo mu Karere ka Musanze na we yavuze ko hari ingero z'abarimu basambanya abanyeshuri kugira ngo babahe amanota, aho ngo cyane cyane ari abatanga amasomo y'inyongera ku mugoroba cyangwa muri 'weekend', basambanya abo bigisha bakajya babaha amanota mu ishuri bisanzwe.

Uretse ibyo kandi no mu birebana no gushyira abarimu mu myanya, naho ngo hari ibyuho bya ruswa cyane mu kwimurirwa aho bakorera, kuko mu guhabwa imyanya ubwabyo bikorerwa ku ikoranabuhanga.

Umwarimu ukmwe wo mu Karere ka Gicumbi yagaragarije abashakashatsi ko hari abarimu bashyirwa mu myanya ku bigo runaka ariko bakimurwa igitaraganya by'amaherere kugira ngo hagire abashyirwa kuri ibyo bigo baba bahawe.

Yaragize ati 'Hambere aha NESA iherutse kohereza umwarimu ku kigo cyacu, gusa nyuma y'ibyumweru bibiri akarere kamumenyesheje ko agomba kwimukira ku kindi kigo kiri kure cyane y'umujyi,'

Umunyabanga Nshingwabikorwa wa TIR, Mupiganyi Appolinaire, yavuze ko ubu bushakashatsi ari intambwe bateye kandi ko bakoranye n'inzego zose zifite aho zihuriye n'uburezi, bityo ko bizeye ko hari umusaruro bizatanga hakagira ibikosorwa.

Inzego bireba zasabwe gukurikirana ibyo bibazo kugira ngo bikemurwe mu maguru mashya.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ruswa-y-igitsina-mu-itangwa-ry-amanota-n-icyenewabo-hagaragajwe-ahakiri-ibyuho

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)