Rutahizamu Muhadjiri Hakizimana na Arsène wa Rayon Sports basezerewe mu mwiherero w'ikipe y'igihugu Amavubi - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rutahizamu Hakizimana Muhadjiri na Tuyisenge Arsène wa Rayon Sports basezerewe mu mwiherero w'ikipe y'igihugu Amavubi ikomeje kwitegura imikino yo gushaka itike y'Igikombe cy'Isi cya 2026.

Muhadjiri na Arsène basezerewe mu mwiherero mu Mavubi nyuma y'abandi batatu baherukaga ari bo Iradukunda Siméon na Nsengiyumva Samuel bakinira Gorilla FC ndetse n'umunyezamu Niyongira Patience wa Bugesera FC.

Amavubi ayoboye Itsinda C n'amanota ane nyuma yo gutsinda Afurika y'Epfo ndetse ikanganya na Zimbabwe.

Biteganyijwe ko Ikipe y'Igihugu izahaguruka i Kigali tariki ya 2 Kamena, yerekeza muri Côte d'Ivoire aho izakirirwa na Bénin tariki ya 6 Kamena mu gihe undi mukino izawakirwamo na Lesotho muri Afurika y'Epfo tariki ya 11 Kamena 2024.



Source : https://yegob.rw/rutahizamu-muhadjiri-hakizimana-na-arsene-wa-rayon-sports-basezerewe-mu-mwiherero-wikipe-yigihugu-amavubi/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)