Umwe mu bakinnyi bakanyujijeho cyane muri Shampiyona y'u Rwanda, Songa Isaie yatawe muri yombi n'urwego rw'ubugenzacyaha RIB azira gukubita umugore we babyaranye.
Uyu mukinnyi ubwo yari ageze mu rugo iwe n'umugore babyaranye Nadia, yatangiye kumukubita ndetse atangira kumuniga bikomeye, gusa umugore yaje gutabaza abaturanyi baratabara. Naho Songa Isaie akibona ko abaturanyi bahageze yahise ahunga aragenda.
Nadia ntakindi yakoze uretse kwitabaza ubuyobozi, RIB yahise ishakisha Songa Isaie ndetse atabwa muri yombi, kuri ubu acumbikiwe kuri sitasiyo ya RIB Kimisagara.
Amakuru avuga ko Songa Isaie yatangiye kujya akubita akanatoteza uyu mugore babyaranye, ubwo umugore yatangiraga kumwishyuza amafaranga yamugurije.
Uyu mugore yabyaranye na Songa Isaie ariko ntibari barasezeranye, nkuko amakuru abivuga.
Umuvugizi wa RIB yemeje aya makuru ndetse atangaza ko Songa Isaie ashinjwa gukoresha ibikangisho.
Source : https://yegob.rw/rutahizamu-songa-isaie-acumbikiwe-muri-sitasiyo-ya-rib-kimisagara/