Rutayisire Saluwa yanikiye abandi mu majwi mu... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mukobwa aje ku mwanya wa mbere kuri uyu wa Gatanu tariki 31 Gicurasi 2024, mu gihe Isaro Rosine Utezeneza yari amaze igihe ariwe uri ku mwanya wa mbere, kuva ku wa 27 Gicurasi 2024, aya matora yatangiye.

Rutayisire Saluwa uri ku mwanya wa Mbere afite amajwi 952, ni mu gihe akurikiwe na Isaro Rosine Utezeneza ari ku mwanya wa Kabiri n'amajwi 931. Prechia Kamikazi ari ku mwanya wa Gatatu n'amajwi 463, Clarisse Dusenge ari ku mwanya wa Kane n'amajwi 316 ni mu gihe Eddy Yakin Mugisha ari ku mwanya wa Gatanu n'amajwi 264.

Ni amatora ari kubera kuri Internet binyuze ku rubuga www.ibitaramo.com ahuje abanyamideli 101 basanzwe babarizwa mu nzu zitandukanye z'imideli.

Rutayisire uri ku mwanya wa mbere, kuri instagram ye agaragaza ko ari umunyamideli umaze igihe kinini ubikora, kandi ari mu babarizwa mu inzu y'imideli ya Kigali Model Academy.

Iri rushanwa ryagiye riba mu bihe bitandukanye, kandi abaritegura bafashije ababaga bahize abandi guserukira u Rwanda mu marushanwa atandukanye ku Isi asanzwe afasha abanyamideli kwiteza imbere no kugaragaza impano zabo ku ruhando mpuzamahanga.

Aya matora ari kubera ku rubuga rwa www.noneho.com azasiga hamenyekanye abasore n'inkumi 30 bazinjira mu cyiciro kibanziriza icya nyuma 'Top 30'.

Umuyobozi uhagarariye Embrace Africa itegura amarushanwa ya Rwanda Global Top Model, Ndekwe Paulette, yabwiye InyaRwanda ko hari hiyandikishije abantu 162, nyuma y'isuzuma ryakozwe n'Akanama Nkemurampaka kemeza ko 101 aribo binjira mu cyiciro cy'amatora yo kuri Internet.

 

Ati 'Twahisemo 101 tubona bajyanye n'ibyo twashingiyeho ubwo ndavuga ko ibyo bagombaga kuba bujuje. Dukorana n'amarushanwa atandukanye yo ku Isi, ku buryo ugize amahirwe yo gutsinda muri Rwanda Global Top Model tumufashe kwitabira ariya marushanwa mpuzamahanga dukorana nayo.'

Akomeza ati 'Dushingira cyane ku kureba umukobwa/umusore wujuje iby'amarushanwa Mpuzamahanga y'imideli dukorana nayo (ibyo) adusaba, hanyuma tugahitamo ababikwiriye kurusha abandi. Ariko bitavuze ko atabashije gukomeza batabikwiye, ahubwo ni uko batahiriwe. Turabifuriza kuzageragera ku yindi nshuro.'

Ndekwe Paulette avuga ko ashima Leta "idufasha mu gushyigikira impano z'urubyiruko" kuko bibafasha muri byinshi, aho guta umwanya mu biyobyabwenge n'ibindi byabangiriza ejo hazaza.

Ndekwe Paulette yavuze ko iyi nshuro uzegukana umwanya wa mbere azahabwa amafaranga ataratangazwa umubare, ndetse bazamufasha kwitabira amarushanwa mpuzamahanga akomeye ku isi.

Uzegukana umwanya wa Kabiri azahembwa ibihumbi 500 Frw, uzegukana umwanya wa Gatatu azahembwa ibihumbi 300 Frw.

Ni mu gihe uzahiga abandi mu gutorwa cyane kuri internet azahembwa ibihumbi 300 Frw. Mu bindi biteganyijwe ni uko abazatsinda bose, bateguriwe kuzatemberezwa ahantu nyaburanga hihariye.

30 bazagera mu cyiciro kibanziriza icya nyuma bazahatana mu matora yo kuri internet azaba guhera tariki 25 Kamena 2024 kugeza tariki 12 Nyakanga 2024.

Abanyamideli 30 bazatorwamo 5 bazaba bahize abandi mu kugira amajwi menshi mu itora ryo kuri internet (Most Voted), 5 bazaba bahize abandi mu kwishimirwa n'abatoye (Public Choice).

15 bo bazatorwa n'Akanama Nkemurampaka gafite amajwi ya 60% na 40% azatangwa n'abakurikiye iri rushanwa muri rusange.

Mu gihe cy'umunsi umwe amatora yo kuri internet atangiye, Isaro Rosine Utezeneza ari ku mwanya wa mbere n'amajwi 602;

Prechia Kamikazi ari ku mwanya wa Kabiri n'amajwi 180, Clarisse Dusenge ari ku mwanya wa Gatatu n'amajwi 166, Ismael Ishimwe ari ku mwanay wa Kane n'amajwi 93 n'aho Naillah Mugeni ari ku mwanya wa Gatanu n'amajwi 59.

KANDA HANO UBASHE GUTORA UMUKOBWA USHYIGIKIYE MURI IRI RUSHANWA 

Rutayisire ayabonye abandi mu matora yo mu irushanwa Rwanda Global Top Model 


Ni ku nshuro ya mbere uyu mukobwa usanzwe ari umunyamideli ahatanye muri iri rushanwa 


Uyu mukobwa asanzwe ari umutoza mu kumurika imideli 


Rutayisire ahanganye n'abandi banyamideli 101 muri iri rushanwa




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143539/rutayisire-saluwa-yanikiye-abandi-mu-majwi-muri-rwanda-global-top-model-2024-143539.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)