Byagarutsweho kuri uyu wa Gatanu tariki ya 24 Gicurasi 2024 ubwo hibukwagwa ku nshuro ya 30 Abatutsi bishwe muri Jenoside bakajugunywa mu birombe bicukurwamo amabuye y'agaciro n'abayahacukuraga aho kuri ubu hasigaye hakorera Trinity Metals.
Trinity Metals ivuga ko imaze kubarura abantu 124 bakoraga mu birombe by'amabuye y'agaciro muri Musha bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi.
Uwizeye Domithila warokokeye muri ibi birombe by'amabuye y'agaciro yatanze ubuhamya bw'uburyo umugabo we yishwe areba n'uburyo hari benshi bishwe bakajugunywa muri ibi birombe by'amabuye y'agaciro.
Ati 'Batugejeje ku kirombe abana bose banyirambikaho bambaza bati Mama turazira iki? Umwana umwe yabasabye kumureka akabanza agasenga, abisoje bamukubita impiri bamujunya mu kirombe, bafata abandi bana babiri nabo barabatema babajugunyamo. Nyuma bansabye imfunguzo z'umugabo wanjye kuko yakoraga mu birombe ndazibima niko gukomeza gutema n'abandi bana banjye bose.'
Uwizeye yavuze ko hari abandi bantu benshi bijugunyaga mu byobo byacukurwagamo amabuye y'agaciro kubera gutinya gutemeshwa imihoro. Yavuze ko yakomeje kwihisha kugeza ubwo Inkotanyi zimugezeho ziramukiza.
Umuyobozi Mukuru wungirije w'Ikigo gishinzwe Mine Peteroli na Gaz mu Rwanda, Narcisse Dushimimana, yihanganishije abafite ababo biciwe mu birombe, asaba buri wese kugira ubumuntu n'urukundo. Yasabye abakiri bato kubakira ku byiza bimaze kugerwaho bakirinda ingengabitekerezo ya Jenoside.
Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Rwamagana, Musabyeyezu Dativa, yahaye umukoro abacukura amabuye y'agaciro wo gushyira hamwe bakunga ubumwe ndetse no gusigasira ibyagezweho.
Ati 'Umwanya nk'uyu nguyu ube umwanya wo kwiga twese. Ubu turibuka abari abakozi b'ibigo byacukuraga amabuye y'agaciro ariko kandi tujye tunazirikana ko hari n'ababikoragamo bagize uruhare mu kwica abatutsi, tujye tuzirikana ko rero hari aho umunyarwanda atabaye mwiza twirinde ingengabitekerezo bidufashe no kutwubaka tunubake abandi bashaka kugarura ikibi.'
Umuyobozi wa Trinity Metals, Peter Geleta, yavuze ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari uburyo bwiza bwo kumenyesha Isi yose ibyabaye mu Rwanda, no kwirinda ibyatuma hagaruka ibihe bibi nk'ibyabaye muri Jenoside yakorewe abatutsi.
Peter Geleta yashimiye ubuyobozi bwahisemo kwihutisha umuvuduko w'u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi kuburyo kuri ubu rufite umutekano n'iterambere rigaragarira buri wese kandi mu gihe gito.
Muri uyu muhango hatanzwe inka enye ku barokotse Jenoside batishoboye bo mu mirenge ya Munyiginya, Musha na Mwulire isanzwe icukurwamo amabuye y'agaciro. Hanatashywe kandi inzu yubakiwe umusaza utishoboye nawe warokotse Jenoside yakorewe abatutsi.