Rwamagana: Hari abagabo batinya kwisiramuza ngo igitsina cyabo kitaba gito - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi byagaragajwe na bamwe mu baturage bo muri aka Karere ubwo ku isoko rya Ntunga hakorerwaga ubukangurambaga bwo kurwanya Sida.

Musabyimana Alphonsine utuye mu Kagari ka Ruhimbi mu Murenge wa Gishari, yavuze ko hari abagabo biganjemo abakuze badakozwa ibyo kwisiramuza ngo kuko baba bumva ko igitsina cyabo cyaba gito.

Ati ' Nk'abantu bakuze harimo ababitinya, abantu babyemera kenshi usanga ari urubyiruko hafi ya bose naho abantu bakuru bavuga ko iyo bisiramuje igitsina cyabo kiba gitoya. Ubu rero twabibashishikariza kuko iyo umuntu yisiramuje hari ndwara nyinshi aba yirinze zifata mu myanya y'ibanga.'

Nyiransabimana Claudine ucururiza mu isoko rya Ntunga na we yagize ati ' Ababyanga ni aba kera bakuze. Babyanga bavuga ko ntacyo bibatwaye kubaho batisiramuje, abandi bakavuga ko ibitsina byabo biba bito. Njye nasaba ko serivisi zose zitangwa bajye babanza kubaza abagabo niba bisiramuje.'

Umugabo ucururiza mu isoko rya Ntunga utarisiramuza yavuze ko icyabimuteye ari uko akenshi iyo haje ubwasisi [promotion] yo kwisiramuza usanga byitabirwa n'abana, abantu bakuru bo bakagira ipfunwe.

Hakizimana Hussein utuye mu Murenge wa Musha we ntiyemeranya n'abavuga ko iyo umuntu yisiramuje igitsina cye kiba gito. Yavuze ko kuva yakwisiramuza igitsina cye cyabaye cyiza ndetse binamurinda umwanda.

Umuyobozi w'ishami rishinzwe kurwanya Virusi itera Sida mu Kigo cy'Igihugu gishinzwe Ubuzima,RBC, Dr Ikuzo Basile, yavuze ko ubushakashatsi bwagaragaje ko kwisiramuza bishobora kukurinda 60% kuba wakwandura Virusi itera Sida, akaba ariyo mpamvu bakangurira igitsina gabo kwisiramuza.

Ati ' Ariko na none ntabwo bikuraho kwandura 100%, niyo mpamvu dukomeza kubakangurira gukoresha ubundi buryo bwo kwirinda Virusi itera Sida harimo no gukoresha agakingirizo. Bivuze ngo kwisiramuza hari icyo bigufasha ariko si 100%.'

Dr Ikuzo yakomeje avuga ko abantu bakuze bumva ko kwisiramuza igitsina cyabo kigabanuka iyo myumvire atari yo ngo kuko uretse igihu cy'inyuma bakata, nta hantu muganga akata ku gitsina.

Ati 'Ubundi urebye iyo basiramuye ntabwo bajya bakora ku kugabanya igitsina, ibyo ni imyumvire itari yo n'uwaba ayifite njye numva atari n'abakuze gusa hari n'abavuga ngo abana iyo basiramuwe bakiri bato ngo ntabwo igitsina cyabo gikura, iyo myumvire ntabwo ariyo ntaho bihuriye.'

Ubushakashatsi bwakozwe mu 2020 bwa DHS bugaragaza ko ku bafite imyaka kuva kuri 15 kugeza kuri 49 mu Rwanda hari hamaze gusiramurwa abagabo bangana na 56%.

RBC ivuga ko abantu bakuze aribo batinya kwisiramuza ariko ko mu bato ho byakemutse, kuri aba bantu bakuze ngo abenshi bagiye basaba gushyirirwaho iminsi yihariye kugira ngo babikorerwe.

Hagaragajwe ko kwisiramuza ari bumwe mu buryo bufasha mu kwirinda kwandura SIDA



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rwamagana-hari-abagabo-batinya-kwisiramuza-ngo-igitsina-cyabo-kitaba-gito

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)