Amakuru avuga ko uyu muryango ibyaha ushinjwa wabikoreye mu Karere ka Bugesera ukaza kuhava, bombi bakaba batawe muri yombi kuri uyu wa Kabiri tariki ya 7 Gicurasi 2024, bafashwe ahagana saa Yine z'amanywa mu Mudugudu wa Birembo mu Kagari ka Kabare mu Murenge wa Muhazi.
Amakuru IGIHE yamenye ni uko uyu muryango wari umaze imyaka 14 uba muri uyu Murenge wa Muhazi, aho bahimukiye bavuye mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Musenyi mu Kagari ka Nyabihunika mu Mudugudu wa Rwankeri, ari naho bikekwa ko bakoreye ibi byaha bya Jenoside.
Amakuru kandi akomeza avuga ko kugeza ubu umugore yari yarakatiwe imyaka 30 n'inkiko Gacaca z'iwabo, mu gihe umugabo nawe yari yarakatiwe ariko hakaba hagishakishwa dosiye ye.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Muhazi, Hanyurwimfura Egide, yabwiye IGIHE ko koko uyu muryango wose watawe muri yombi ushinjwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no gutoroka ibihano bari bahawe.
Ati 'Amakuru yatanzwe aturutse mu Bugesera aho bakoreye Jenoside, twamenye ko inkiko Gacaca zabakatiye aho gukora igihano cyabo bahitamo gutoroka baraza bagura inaha baratura, ubu bari bahamaze imyaka 14 kuko bahatuye mu 2010.'
Gitifu Hanyurwimfura yakomeje avuga ko ubu babashyikirije Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB, kugira ngo bakorweho iperereza. Yasabye ko abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bareka ibyo kwhishahisha, bagahitamo gukora ibihano bahawe.
Ati 'Abakoze ibyaha bya Jenoside bakwiriye kumva ko guhora wihishahisha atari byiza ahubwo bakajya aho bakoreye Jenoside bagahabwa ibihano, iyo niyo nzira yonyine yatuma abantu batihishahisha.'
Kuri ubu uyu mugabo n'umugore we bashyikirijwe RIB ya Rwamagana mu gihe hagikusanywa amakuru. Bivugwa ko uyu mugabo n'umugore bari baranatangiye gushakisha ibyangombwa kugira ngo basange abana babo hanze y'igihugu.