Rwanda TVET Board yahaye impamyabushobozi abarenga 200 - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni umuhango wabaye kuya 10 Gicurasi 2024 aho abahuguwe bahawe impamyabushobozi ziyongera ku zo bari barahawe basoje amashuri yisumbuye mu masomo ajyanye n'iby'amahoteli no kwakira abantu, gutunganya amafunguro ndetse n'ubukerugendo.

Aya mahugurwa yabahesheje izi mpamyabushobozi bayahawe mu buryo bw'imenyerezamwuga muri hoteli n'ibigo bitadukanye byo kwakira abantu aho bakoraga nk'abandi bakozi basanzwe.

Yatewe inkunga n'Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi binyuze mu mushinga wiswe Ubukerugendo Imbere ugamije guteza imbere ubumenyingiro mu bijyanye na serivisi z'amahoteli n'ubukerugendo.

Abanyeshuri bahawe izi mpamyabushobozi bavuze ko zabongereye agaciro ku isoko ry'umurimo dore ko muri bo abagize ijanisha rya 60% bamaze guhabwa akazi aho bakoreye ayo mahugurwa y'ubumenyingiro.

Mugabo Olivier wakoreye imenyerezamwuga muri hotel yavuze ko RTB yababereye uburyo bworoshye bwo kubona akazi kuko nyuma y'ayo mahugurwa hari ubumenyingiro yungutse.

Ati 'Mbere yo gukora aya mahugurwa twari twarasoje amashuri njye na bagenzi banjye ariko nta kazi twari dufite. Byanyunguye ubumenyingiro bwisumuye ku byo nize mu ishuri bituma na hoteli nakoreyemo impa akazi mva mu bushomeri ubu mbasha gufasha umuryango wanjye.'

Yakokomeje avuga ko aya mahugurwa akenewe cyane mu rubyiruko.

Ati 'Aya mahugurwa arakenewe cyane kuko urubyiruko rwinshi iyo rurangije kwiga ntiruhita rubona amahirwe yo kubona akazi. Amahugurwa abafasha kwerekana za mpano bifitemo bikabafasha kubona akazi mu mahoteli mu buryo bworoshye.'

Iradukunda Marie Louise na we wabonye amahirwe yo guhabwa akazi aho yakoreye aya mahugurwa avuga ko yamufunguriye imiryango kandi ko yiteze ko impamyabushobozi yahawe izamugeza kuri byinshi.

Ati 'Aya mahugurwa ni amahirwe akomeye cyane kuko ubu mfite aho ndi kubarizwa ariko ntarayakora nari maze igihe kigera ku myaka itatu hanze ntarabona akazi. Ngize n'ahandi nkenerwa hajyanye n'impamyabushobozi mfite banyakira. Nshobora no kubona akazi kisumbuyeho kubera iyi mpamyabushobozi mfite.'

Umuyobozi Mukuru wa RTB, Eng Umukunzi Paul yavuze ko aya mahugurwa agamije gufasha urubyiruko kubona ubumenyi buhagije bubahesha akazi mu buryo bwihuse ndetse ko ari gahunda bakomeza kwagura mu ishyirwa mu bikorwa aho bateganya guhugura abagera mu bihumbi bibiri cyangwa bitatu buri mwaka bavuye kuri 500 batangiranye muri uyu mwaka wa mbere.

Yavuze ko kandi uburyo urwego rw'amahoteli mu Rwanda ruri gutera imbere cyane ari yo mpamvu nka RTB na bo bari gushyira ingufu mu kubaka ubushobozi bw'abarukoramo ndetse ashishikariza n'abandi kubagana kuko ari amahirwe yo kubona umurimo.

Ati 'Igihugu cyacu kiri gutera imbere cyane mu bukerarugendo. Abwigamo bamenya ibiburanga no kwakira ba mukererugendo aho baba baturutse hose ku Isi bijyanye n'ibipimo mpuzamahanga.'

Yakomeje agira ati 'Harimo abahise babona akazi bafite amasezerano ahoraho cyangwa agashingiye ku buryo amahoteli agenda akenera abakozi. Ni uburyo bwiza bwo gutanga akazi ku rubyiruko mu buryo bwihuse kandi turashishikariza n'abandi kutugana kugira ngo babone akazi mu buryo bwihuse.'

Eng Umukunzi kandi yashimiye inzego zitandukanye zibafasha muri iki gikorwa harimo Minisiteri y'Uburezi ndetse n'amahoteli n'ibigo byakira abantu bigera kuri 30 byafashije aba basoje amahugurwa kubona aho bayakorera ndetse hamwe bakanabaha akazi.

Aba 230 bahawe impamyabushobozi, batoranyijwe mu batanze ubusabe (application) kuri RTB ndetse ikaba ari yo nzira n'abandi bazanyuramo basaba guhabwa aya mahugurwa.

Aba kandi bari icyiciro cya mbere gihuguwe binyuze mu mushinga wiswe Ubukerugengo Imbere aho kuri ubu icyiciro cya kabiri na cyo cyatangiye guhugurwa ndetse uyu mushinga ukaba ugikomeje.

Ababyeyi bagiye kwifatanya n'abana babo mu birori
Umuryango w'Ubumwe bw'Uburayi wari uhagarariwe
Amahoteli n'ibigo byo kwakira abantu byakiriye aba banyeshuri byashimiwe
Benshi mu basoje amahugurwa babonye akazi mu bigo bayakoreyemo
Umwe mu bahawe impamyabushobozi yari kumwe n'umwana we
Minisiteri y'Uburezi yari ihagarariwe



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rwanda-tvet-board-yahaye-impamyabushobozi-abarenga-200

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)