RwandAir yiseguye ku bagenzi bayo bajya mu Bwongereza - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu butumwa iyi sosiyete yanyujije ku rukuta rwayo rwa X yagize ati 'Bitewe n'imyigaragambyo y'abakozi bagenzura abinjira n'abasohoka mu Bwongereza iteganyijwe ku itariki 31 Gicurasi kugeza ku itariki 2 Kamena, turasaba abagenzi bose berekeza ku Kibuga cy'Indege cya Heathrow i Londres kwihanganira kumara umwanya munini ahagenzurirwa abinjira n'abasohoka nyuma yo kuva mu ndege'.

RwandAir yakomeje isaba abakiliya bayo berekeza mu Bwongereza kwihanganira ingaruka ibyo bishobora kubagiraho.

Sosiyete RwandAir isanzwe ikora ingendo enye mu cyumweru zerekeza mu Bwongereza.

Iyi myigaragambyo izitabirwa n'abakozi bagera kuri 500 batangaga serivise z'abinjira n'abasohoka ku Kibuga cy'Indege cya Heathrow, kubera kutumvikana na Leta ku mategeko agenga akazi n'ibiruhuko by'umukozi.

Ishyirahamwe rishinzwe kurengera abakozi ba Leta n'abo mu bigo by'ubucuruzi mu Bwongeraa (PCS) rivuga ko abanyamuryango baryo bagera kuri 250 bashobora kuvanwa muri ako kazi abandi basigaye na bo bagakoreshwa imirimo y'umurengera.

Ni mu gihe Leta y'u Bwongereza yo ivuga ko yatunguwe n'icyemezo cy'iryo shyirahamwe cyo gufasha aba bakozi kwigaragambya, igasaba ko byakorwa mu biganiro.

RwandAir yiseguye ku bagenzi bayo bajya mu Bwongereza



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rwandair-yiseguye-ku-bagenzi-bayo-bajya-mu-bwongereza

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)