SADC yamaganiye kure igeragezwa ryo guhirika ubutegetsi bwa Tshisekedi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuryango w'Ubukungu bw'Ibihugu byo muri Afurika y'Amajyepfo, [Southern African Development Community (SADC)], wamaganye umugambi wo guhirika ku butegetsi Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo, umusaza uyingayinga imyaka 60, akaba yarageze ku butegezi mu kwezi kwa Werurwe, tariki 31, mu mwaka wa 2018 asimbuye mugenzi we Joseph Kabila bikamugira umuperezida wa gatanu wa Republika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ku ya 19 Gicurasi 2024, Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC (The Armed Forces of the Democratic Republic of the Congo [French: Forces Armées de la République Démocratique du Congo]), cyatangaje ko cyaburijemo umugambi wari ugamije guhirika ku butegetsi Perezida Felix Tshisekedi.

Icyo gihe Igisirikare cya Congo binyuze mu muvugizi wacyo Brigadier General Sylvain Ekenge cyavuze ko abagerageje gukora iyo 'Coup d'Etat', batawe muri yombi.

Ni umugambi bivugwa ko wari wacuzwe na Capt Christian Malanga we waniciwe mu mirwano bacakiranyemo n'Abakomando barinda Perezida wa Congo.

Umuhungu wa Capt Malanga witwa Marcel Malanga ndetse n'akandi gatsiko k'abantu barimo n'abanyamahanga bafashwe mpiri.

Mu itangazo SADC yasohoye kuri uyu wa 20 Gicurasi 2024, rivuga ko bamaganye igitero cyagabwe kuri DRC, kikaba cyari cyibasiye ababoyozi bakuru b'iki gihugu.

SADC yagize iti 'Umuryango w'iterambere ry'ibihugu byo muri Afurika y'Amajyepfo (SADC), wamaganye umugambi wo gushaka guhirika ubutegetsi wabaye ku wa 19 Gicurasi 2024 i Kinshasa, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC), nyuma y'uko abantu bitwaje imbunda bagerageje gutera ku ngo z'abayobozi bakuru ba guverinoma ya DRC, harimo n'urwa Perezida Félix Tshisekedi.'

SADC kandi yashimiye FARDC yaburijemo uwo mugambi ndetse ikaba yarataye muri yombi abari muri uwo mugambi, ituze rikagaruka mu gihugu.

Amahanga arimo na Leta zunze Ubumwe za Amerika yamaganye uko kugerageza guhirika ku butegetsi Perezida Felix Tshisekedi, yizeza kuzabiryoza ababigizemo ukuboko dore ko hakekwamo n'abaturage bayo.

Kugeza ubu amakuru aturuka muri Kinshasa ndetse n'ari kugenda acicikana mu bitangazamakuru aravuga ko kugeza ubu umutekano waba umeze neza hakinakorwa iperereza kujyirango hagaragare ababa bateye inkunga cyiriya gikorwa.

Turakomeza kukugezaho amakuru ku gihe!



Source : https://kasukumedia.com/sadc-yamaganiye-kure-igeragezwa-ryo-guhirika-ubutegetsi-bwa-tshisekedi/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)