Senateri Mupenzi George yagaragaje uburyo abateguye Jenoside bifuzaga ko Abatutsi bashiraho - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ingingo yagarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki ya 24 Gicurasi 2024, mu gikorwa cyo Kwibuka ku Nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, cyateguwe na Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda, MINICOM, n'ibigo biyishamikiyeho bya RICA na RSB.

Iki gikorwa cyahurijwe hamwe n'icyo kwibuka abahoze ari abakozi ba Minisiteri y'Ubucuruzi, Inganda n'Ubukorikori, MICOMART, kikaba cyaratangirijwe ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Ruhanga ruherereye mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Rusororo.

Senateri Mupenzi George, yatanze ikiganiro, agaruka ku buryo Abanyarwanda mbere y'ubukoloni bari babayeho bakundana, basabana, bafite imyemerere imwe n'ibindi bigaragaza igihango cy'ubumwe bari bafitanye.

Yavuze ko nyuma babibwemo urwango n'abakoloni binageza kuri Jenoside yatwaye ubuzima bw'abarenga miliyoni imwe.

Yavuze ko n'ubwo Jenoside yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa ariko abayikoze batageze ku mugambi wabo wo gutsemba burundu Abatutsi, kuko ingabo za RPA zatabaye.

Yifashishije umugani ugira uti 'Umwishi w'u Rwanda ntiyarwambaye umugoma'.

Nyiraneza Cecile wari warashakanye na Ibambasi wari uhagarariye MICOMART muri Nyamagabe ahahoze ari Gikongoro, yagarutse ku itotezwa umugabo we n'abandi bakoranaga b'Abatutsi bakorerwaga.

Yavuze ko nk'iyo batindaga gusoza inshingano zabo, byasabaga ko bajya kwisobanura kuri perefegitura cyangwa kuri jandarumori.

Ati 'Twabayeho ubuzima aho bwacyaga ukibaza niba buri bwire, bwakwira ukibaza niba buri bucye'.

Umugabo we yaje koherezwa gukorera i Gatandara muri Cyangugu ari naho yaje kwicirwa muri Jenoside.

Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ubuziranenge, RSB, Murenzi Raymond yavuze ko 75% by'abakozi b'iki kigo bari munsi y'imyaka 35, bityo bafite akazi gakomeye ko gukomeza ibikorwa byo Kwibuka.

Yavuze ko umwanya wo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ari icyomoro, bigabanya agahinda ariko kandi bigakomeza imiryango yabuze ababo.

Komiseri muri Ibuka, Ndatsikira Evode, yagarutse ku kamaro ko gufata igihe cyo kwibuka avuga ko 'kwibuka bidufasha guhangana n'ingaruka za Jenoside'.

Yashimiye MINICOM ko kuva 2017 itajya isiba gukora iki gikorwa, anayisaba gukomeza gufasha abayirokotse.

Ministiri w'Ubucuruzi n'Inganda, Prof. Ngabitsinze Jean Chrysostome, yahumurije ababuze ababo muri Jenoside yakorewe Abatutsi, asaba ko amateka y'u Rwanda agomba kubera abayobozi n'abakozi bakorana, ubumenyi bwiza butagira ahandi bubonwa.

Senateri Mupenzi George yavuze ko abateguye Jenoside icyo bifuzaga ari ukwica Abatutsi bakabamara
Ministiri w'Ubucuruzi n'Inganda, Prof. Ngabitsinze Jean Chrysostome, yahumurije ababuze ababo muri Jenoside yakorewe Abatutsi, asaba ko amateka y'u Rwanda agomba kubera abayobozi n'abakozi bakorana, ubumenyi bwiza butagira ahandi bubonwa
Umuyobozi Mukuru wa RSB, Murenzi Raymond yafashe mu mugongo abarokotse Jenoside
Nyiraneza Cecile ari kumwe n'umwana we, yatanze ubuhamya bw'inzira y'umusaraba ku mugabo we Ibambasi wakoreraga MICOMART
Mfizi Edouard uhagarariye imiryango y'ababuze ababo bakoreraga MICOMART, yashimiye MINICOM ibafasha mu isanamitima
Umuyobozi Mukuru wa RICA Dr. Mark Cyubahiro Bagabe yihanganishije abarokotse Jenoside biciwe ababo bakoraga muri MICOMART
Komiseri muri IBUKA, Evode Ndatsikira yavuze ko kwibuka ari uguha agaciro abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Abitabiriye igikorwa cyo Kwibuka bafashe umunota wo Kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi
Abakozi ba MINICOM, RICA na RSB bari bitabiriye igikorwa bose
Abakozi ba MINICOM,RICA na RSB basobanuriwe amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ubwo basuraga urwibutso rwa Ruhanga



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/senateri-mupenzi-george-yagaragaje-uburyo-abateguye-jenoside-bifuzaga-ko

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)