Senateri Uwizeyimana yagaragaje 'ubushishozi buke' bwa Amerika mu gushinja u Rwanda kwica abasivile i Mugunga - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ingingo uyu mugabo yagarutseho mu kiganiro Imboni cya Televiziyo y'u Rwanda, cyagarutse kuri iki kirego Amerika imaze iminsi ishinja u Rwanda.

Ku wa 3 Gicurasi mu 2024 nibwo igisasu cyaguye mu nkambi y'impunzi iri i Mugunga, gihitana abantu babariwa mu icyenda, abandi barenga 30 barakomereka.

Umuvugizi w'Ibiro bya Amerika bishinzwe Ububanyi n'Amahanga, Matthew Miller, yahise avuga ko iki gitero cyaturutse mu 'birindiro by'Ingabo z'u Rwanda na M23.'

Yavuze ko 'Amerika yamaganye bikomeye igitero cy'uyu munsi cyaturutse mu birindiro bya RDF na M23, ku nkambi y'abimuwe mu byabo ya Mugunga mu Burasirazuba bwa RDC. Cyateye impfu z'abagera ku icyenda n'inkomere 33, inyinshi muri zo zirimo abagore n'abana.'

Muri iki kiganiro Senateri Uwizeyimana Evode yavuze ko ubundi kugira ngo ibirego nk'ibi bibeho hakwiriye kubanza gukorwa iperereza.

Ati 'Hari ibivugwa ngo buriya Abanyamerika bafite za satellite bafite za radar n'ibiki, wari wabona urubanza rushingira ku bimenyetso bya radar cyangwa ngo ku bimenyetso byo kuvuga ngo satellite zafashe Amafoto aha n'aha, mu gihe iki n'iki? Byanze bikunze biriya bikorwa ubwabyo ni bimwe mu bigize ibyaha by'intambara, ku buryo haba hakwiriye kubanza kuba iperereza.'

Yakomeje avuga ko 'itangazo ry'Abanyamerika ririmo ubushishozi buke.'

Uwizeyimana Evode yavuze ko bitari bikwiriye ko Amerika irangwa n'imyitwarire nk'iyi yo kubogama kandi 'basa nk'abinjiye mu kibazo nk'abantu b'abahuza, nubwo umuntu w'umuhuza muri iki kibazo ari Perezida wa Angola ariko nabo basa nk'abinjiye nk'abahuza, ngira ngo uzi umuntu uyobora inzego z'iperereza za Amerika wigeze kuza i Kigali ajya n'i Kinshasa.'

Ashingiye ku butumwa bwashyizwe hanze n'Intumwa yihariye y'Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango w'Abibumbye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo akaba n'Umuyobozi wa MONUSCO, Bintou Keita, asaba ubuyobozi bw'iki Gihugu gukora iperereza kuri iki cyaha.

Senateri Uwizeyimana yagaragaje ko hari uruhare rushoboka rwa FARDC mu kurasa ba basivile.

Ati 'Bishobora kuba bivuga ngo abantu bakoze biriya bintu bari mu ngabo za Congo, Bintou Keita arabizi ariko yanze gukongeza ibibazo bya dipolomasi n'ibibazo bya Monusco basanzwe bavuga ko yananiwe inshingano zayo[…] Bintou Keita yahaye inshingano Leta ya Congo nk'abantu bafite ububasha ku bantu bateye biriya bisasu ngo babageze mu butabera, ndatekereza ko atavugaga ngo Congo mujye gufata M23 muyiburanishe, ntabwo nkeka ko ibyo aribyo yavugaga.'

Aya magambo ya Senateri Evode aje nyuma y'iminsi mike Umuvugizi wa Guverinoma y'u Rwanda, Yolande Makolo anenze Amerika kuri ibi birego.

Makolo yagaragaje ko yatunguwe no kubona Amerika ifata umwanzuro uhutiyeho, ikemeza aho iki gitero cyaturutse.

Ati 'Ibi biratangaje Matthew, ni gute mwageze kuri uyu mwanzuro utumvikana? RDF, igisirikare cy'ikinyamwuga ntabwo cyatera inkambi y'abimuwe mu byabo.'

Umuvugizi wa Guverinoma y'u Rwanda yasabye Amerika gushakira abagabye iki gitero mu mutwe wa FDLR na Wazalendo ifashwa n'Ingabo za RDC, FARDC.

U Rwanda rwavuze ko kuba Amerika yarahise ifata icyemezo ku byabaye hadashingiwe ku bushakashatsi ari ikibazo gikomeye, kandi bidakwiriye. Itangazo ryasohowe na Leta y'u Rwanda rivuga ko "Itangazo rya Amerika ryashinje u Rwanda kwica abahungiye mu nkambi z'imbere mu gihugu hatabayeho iperereza, ridafite ishingiro."

Bongeyeho ko "U Rwanda ntiruzakomeza kwikorera inshingano z'ibisasu biraswa ku nkambi z'imbere mu gihugu hafi ya Goma, cyangwa se [ngo rwikorezwe] inshingano z'inzego z'umutekano ndetse n'imiyoborere idahwitse ya Guverinoma ya RDC."

U Rwanda rwavuze ko "Umuburo w'uko FARDC yashyize intwaro ziremereye hafi y'inkambi z'imbere mu gihugu watanzwe n'imiryango ikorera i Goma, harimo na Médecins Sans Frontières. Ibi byakurikiwe n'ibisasu byarashwe bikica abaturage, ndetse benshi mu baturage bakaba barabibonye barimo n'abagizweho ingaruka nabyo."

U Rwanda kandi rwavuze ko kuba Amerika irutwerera kugira uruhare mu bibazo bya Congo bimaze kuba nk'umuco. Rwanenze kandi uburyo Amerika yafashe umurongo wo gufata uruhande rwa Guverinoma ya Congo mu bibazo by'umutekano uri mu Burasirazuba bw'icyo gihugu.

Senateri Uwizeyimana Evode yagaragaje 'ubushishozi buke' bwa Amerika mu gushinja u Rwanda kwica abasivile i Mugunga



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/senateri-uwizeyimana-evode-yagaragaje-ubushishozi-buke-bwa-amerika-mu-gushinja

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)