Sherrie Silver nabana afasha bakubutse mu Bu... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Saa tanu n'igice zo kuri uyu wa 29 Gicurasi 2024 ni bwo Sherrie Silver n'abana babarizwa mu muryango wa Sherrie Silver Foundation basesekaye ku kibuga cy'indege cya Kigali giherereye i Kanombe.

Aba bana b'impano z'agatangaza, mbere y'uko bagera i Kigali, banyuze i Addis Ababa muri Ethiopia nyuma yuko bataramiye mu birori byabereye mu Busuwisi byateguwe n'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Buzima, OMS.

Umuyobozi Mukuru wa OMS, Dr Tedros yagaragaje ibyishimo aterwa n'u Rwanda n'abanyarwanda, nyuma yo gutaramirwa n'aba bana bo mu Rwanda. Aba bana banabashije kugera no mu Bufaransa.

Ubwo bageraga ku kibuga cy'indege i Kanombe bakubutse i Burayi, bakiranwe urugwiro n'ababyeyi babo.

Sherrie Silver ari mu banyarwandakazi b'ibyamamare bamaze gushinga imizi mu mwuga wo kubyina aho yanegukanye MTV Awards kubera kuyobora neza imbyino zo mu ndirimbo ya Childish Gambino yitwa 'This Is Amerika'.

Uyu mukobwa w'imyaka 29 akomeje gutanga umusanzu mu kuzamura impano z'abana b'abanyarwanda bakiri bato by'umwihariko abaturuka mu miryango ikishakisha.

Ifoto y'urwibutso ya Sherrie Silver n'abana afasha hamwe n'ababyeyi babo bari baje kubakiraAbabyeyi bahoberanaga urugwiro abana babo bavuye kuririmba muri 'Walk the Talk'Ubwo Sherrie yageraga i Kigali yahawe ururabo n'ababyeyi afashiriza abana babo

Byari ibyishimo ku babyeyi n'ababarizwa muri Sherrie Silver Foundation mu kwakira aba bana bavuye mu BusuwisiBwari ubwa mbere aba bana bagiye gutaramira hanze y'igihugu nyuma y'igihe kitari gito bitoza Akanyamuneza kari kose ku bana n'ababyeyi babo bari baje kubakira ku kibuga cy'indege

Abana bafashwa na Sherrie Silver bakiranywe urugwiro n'ababyeyi babo


AMAFOTO: Doxvisual-inyaRwanda.com



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143465/sherrie-silver-nabana-afasha-bakubutse-mu-busuwisi-bakiranywe-urugwiro-i-kigali-amafoto-143465.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)