Sherrie Silver yakeje Perezida Kagame, anagen... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku wa 29 Gicurasi 2024 ni bwo Sherrie Silver yagarutse mu Rwanda n'abana afasha aho bavuye gutaramira muri 'Walk the Talk' igikorwa cyitabiwe n'ibihumbi by'abantu.

Hakaba hari ku butumire bw'Umuryango w'Ababibumbye ishami rishinzwe Ubuzima ari naryo ryari ryateguwe iki gikorwa.

Mu kiganiro na InyaRwanda, Sherrie Silver akigera ku kibuga cy'indege, yagarutse ku ishimwe afite kubwa Perezida Kagame yifuza ko yazakomeza kuyobora u Rwanda imyaka n'imyaka.

Mu buryo bwe Sherie Silver yagize ati'Nkunda Perezida Kagame kuko yambereye mwiza kuva mu buto bwanjye, ni umuntu utajya ushidikanya ku bushobozi bw'abakiri bato.'

Ibi Sherrie Silver yavuze ko bigira abakuru b'ibihugu mbarwa ati'Abaperezida benshi babona urubyiruko bagatekereza ko nta kintu bazi nyamara we yaduhaye amahirwe menshi.'

Uyu mukobwa yagarutse ku isengesho ahora avuga ku bwa Perezida Kagame ati'Kandi nsengera ko yazakomeza kuba Perezida igihe kirekire gishoboka.'

Sherrie Silver yasoje agira inama urubyiruko muri ibi by'amatora u Rwanda rurimo ati'Dufite gutora, dufite kugira uruhare mu bikorwa by'amatora no kumenya guhitamo neza.'

Ibikorwa biganisha ku matora akomatanije ay'Umukuru n'ay'Abadepite birakomeje mu Rwanda aho abifuza kwiyamamaza bakomeje gutanga Kandidatire zabo ari nako abanyarwanda bakangurirwa na Komisiyo y'Amatora gukomeza kwikosoza kuri lisiti y'itora.

Ibikorwa byo kwiyamamaza bikaba biteganijwe ko bizatangira ku wa 22 Kamena 2024 bikazakomeza kugera ku wa 13 Nyakanga 2024.

Mu gihe ku wa 14 Nyakanga 2024  aribwo abanyarwanda baba mu mahanga bazatora naho abari imbere mu gihugu bakazatora ku wa 15 Nyakanga 2024.Sherrie Silver yashimiye ubufasha Perezida Kagame yakomeje kugenda amuha mu bihe bitandukanye aha yari kumwe na we na Madamu Jeannette Kagame ndetse n'abana uyu mukobwa yemeye kubera umubyeyiSherrie Silver yibukije urubyiruko ko ntawundi wo kubaka igihugu uzava ahandi uretse boYashimiye Perezida Kagame ukomeza guha amahirwe no kwizerera mu gushobora kwabakiri batoSherrie Silver avanye n'abana bo mu muryango yatangije mu Busuwisi aho bitwaye neza



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143471/sherrie-silver-yakeje-perezida-kagame-anagenera-ubutumwa-urubyiruko-muri-ibi-bihe-byamator-143471.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)