SKOL Brewery yagiranye amasezerano n'igikombe... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aya masezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa Kane tariki 30 Gicurasi, akaba yasinyiwe mu Nzove Karere ka Nyarugenge ku cyicaro cy'uru ruganda. Nk'uko mubizi, mu Rwanda kuva tariki 1 kugera tariki 10 Nzeri 2024, hazabera imikino y'igikombe cy'Isi cy'umupira w'amagaru mu bakanyujijeho, imikino izaba ibaye ku nshuro ya mbere ndetse u Rwanda rugahita ruyakira.

Uruganda rwa SKOL Brewery mu gukomeza kuba hafi umuryango Nyarwanda nka zimwe mu nshingano zabo, bafashe umwanzuro wo gukorana amasezerano n'iki gikombe cy'Isi hanagamijwe kucyegereza abaturage.

Nk'uko Eric Gilson umuyobozi wa SKOL Brewery yabitangaje, muri aya masezerano harimo no kuba igikombe kizahatanirwa kizazenguruka mu bice bitandukanye by'igihugu.

Yagize Ati"Twishimiye gukorana n'igikombe cy'Isi cy'abavetera nka SKOL Brewery turateganya kuzatambagiza u Rwanda rwose igikombe kizahatanirwa. Imijyi igera ku 10 ya hano mu Rwanda iki gikombe kizageramo. Ikindi mwamenya ni uko muri urwo rugendo tuzaba dufite abahanzi, ndetse ikipe ya Rayon Sports y'abagore n'abagabo zikazakina imikino igiye itandukanye aho tuzajya tuba twagiye."

Muri aya masezerano kandi byamenyekanye ko urugenda rwa SKOL Brewery ruzamamaza ku myenda y'ikipe izaturuka muri Amerika y'Epfo izaba irimo na Ronaldinho.     

Fred Siewe, umuyobozi ndetse akaba n'uwashinze imikino y'igikombe cy'Isi cy'abakanyujijeho, avuga ko ari iby'agaciro gukorana n'uruganda rwa SKOL Brewery.

Yagize Ati"Imikino y'igikombe cy'Isi cy'abakanyujijeho ntabwo izaba irimo imikino gusa hazaba harimo n'izindi gahunda ndetse zireba umuryango. Niyo mpamvu rero gukorana na SKOL Brewery ari byiza kuri twe kuko tuzabasha kuzenguruka igihugu cyose twerekana ibikorwa byacu.'

Imikino y'igikombe cy'Isi cy'abakanyujijeho izitabirwa n'abanyabigwi basaga 150 bavuye mu bice bitandukanye by'Isi barimo Jimmy Gatete, Ronaldinho, Michael Owen, Patrice Evra ndetse n'abandi.


Aya masezerano yahaye uburenganzira busesuye uruganda rwa SKOL kwamamaza muri iyi mikino y'igikombe cy'Isi kizaba kibereye mu Rwanda bwa mbere 

Eric Gilson umuyobozi w'urunda rwa SKOL ashyira umukono ku masezerano yo kwamamaza mu mikino y'igikombe cy'Isi cy'abakanyujijeho kizakinirwa muri Sitade Amahoro 

Siewe Fred umuyobozi w'igikombe cy'Isi cy'abakanyujijeho yemeje ko SKOL ari inzira nziza izabafasha kugera kuntego zabo haba mu kibuga ndetse no hanze yacyo


SKOL izamamaza muri iyi mikino ibinyujije mu kinyobwa cyayo "SKOL LAGER"



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143520/skol-brewery-yagiranye-amasezerano-nigikombe-cyisi-cyabavetera-azisangamo-na-rayon-sports--143520.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)