Spiro ku rutonde rw'ibigo ijana bigaragaza impinduka muri Afurika - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uru rutonde rwa 2024 rutegurwa n'Ikinyamakuru cya TIME gikora intonde zitandukanye, zaba iz'abavuga rikumvikana ku Isi, iz'ibigo biri kugaragaza itandukaniro mu iterambere ry'ibihugu n'ibindi.

Urw'uyu mwaka rwiswe 'TIME 100 Most Influential Companies of 2024', ruzirikana ibigo by'ubucuruzi ariko biri gutanga umusanzu ntagereranywa mu nzego bibarizwamo, mu guha Afurika uruvugiro mu ruhando mpuzamahanga.

Ni urutonde rukoranwa ubushishozi n'inzobere muri izo nzego ibyo bigo bibarizwamo, aho mu bigo byagarutse kuri uru rutonde birimo nk'ibigo by'ikoranabuhanga nka Space X, Apple, Nvidia, Tesla n'ibindi.

Iyi ntambwe igaragaza uburyo Spiro ikomeje kugira uruhare mu guteza imbere ubwikorezi bugezweho, buhendukira ababurimo, ibidukikije na byo bibungabunzwe.

Ntabwo byaje gutyo gusa kuko Spiro ikomeje gutanga umwitangirizwa mu bijyanye n'ubwikorezi butangiza, hifashishijwe moto z'amashanyarazi, aho ubu ibarura izigera ku bihumbi 15 ziri mu bihugu ikoreramo.

Ni moto zimaze kugenda ibilometero birenga miliyoni 250 mu bihugu bitandatu ikoreramo nta myuka yangiriza ikirere, intego ikaba kubaka ubwikorezi bwibanda ku binyabiziga bikoresha amashanyarazi buhamye.

Umuyobozi Mukuru wa Spiro, Kaushik Burman yabuze ko uku kuzirikanwa na TIME ari ikimenyetso cy'uko ibyo bari gukora bibonwa na bose nta we usigaye, bikabaha imbaraga yo kongera imbaraga mu byo bakora.

Spiro kuri ubu yatangiye inzira yo gushyiraho ibikorwaremezo bifasha abakenera serivisi zayo kuziha bitabatindirije akazi, bimwe birimo gushyiraho sitasiyo zihindurirwamo batiri z'ikoranabunga, ibikorwaremezo byatangiye no kuzanwa mu Rwanda.

Spiro ikorera mu bihugu birimo u Rwanda, Benin, Togo, Kenya, Uganda na Nigeria, ndetse bitarenze uyu mwaka ikazaba yaratangije ibikorwa muri Ghana.

Ifite batiri zirenga ibihumbi 40 mu Rwanda, Benin, Togo na Kenya, Spiro ikagaragaza ko kugeza uyu munsi abamotari bakoresha moto zayo bamaze gusimbuza batiri inshuro miliyoni umunani mu myaka ibiri ishize.

Ibikorwa bya Spiro bikomeje guteza imbere abaturage n'Abanyarwanda badasigaye



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/spiro-yashyizwe-ku-rutonde-rw-ibigo-100-biri-kugaragaza-impinduka-muri-afurika

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)