Spiro yafunguye sitasiyo zihindurirwamo batiri hifashishijwe ikoranabuhanga - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubunzwe byasabaga umumotari uje guhinduza moto, ko haba hari undi mukozi wa Spiro ufasha uwo mumotari guhindurirwa bateri, ibintu byafatwaga nko kumara umwanya w'ubusa no gukereza abagenzi.

Kuri iyi nshuro sitasiyo zamuritswe zikozwe mu buryo bw'ikoranabuhanga. Umumotari uzanye moto yashizemo umuriro azajya akoza ikarita ye yahawe kuri iyi sitasiyo ifite utwumba 12, imwereke uturimo batiri zirimo umuriro n'uturimo ubusa.

Agikozaho ikarita akumba karimo ubusa kazajya gahita gafunguka, yinjizemo ya batiri irimo ubusa ubundi gahite kifunga, sitasiyo ihite ibona umuriro uri muri batiri cyane ko umumotari yishyura umuriro yakoresheje.

Sitasiyo izajya ihita imubwira amafaranga agomba kwishyura bijyanye n'umuriro urimo, akabona code imusaba kwishyura muri telefone ye akemeza amafaranga akavaho.

Ni amafaranga ava kuri konti ye yakorewe ya moto umumotari yahawe bise 'ikofi', bivuze ko iyo amafaranga umumotari afiteho adahagije ka kumba karimo batiri yuzuye kadafunguka, bimusaba kongeraho andi.

Uyu mumotari ahita yongera gukozaho ya karita ye, akumba karimo batiri yuzuyemo amashanyarazi igasohoka akayifata kagahita kifunga na we agakomeza akazi ke 'ibintu bimara byibuza nk'umunota umwe.'

Kuko moto za Spiro zifite imyanya ibiri ya batiri, uzanye batiri ebyiri zashizemo umuriro atanga 1500Frw, yaba imwe washizemo bikaba 750 Frw, amafaranga ashobora kugabanyuka bijyanye n'umuriro yakoresheje, kuko hari uzizana zikirimo umuriro ashaka izuzuye.

Ku ikubitiro izi sitasiyo zizashyirwa mu bice bitandukanye by'Umujyi wa Kigali nka za Gahanga, Kinamba n'ahandi, indi imwe ijyanwe mu Mujyi wa Muhanga nk'uburyo bwo kwagura ibikorwa.

Umuyobozi wa Spiro Rwanda, Arunkumar Bhandari yavuze ko mu mwaka umwe bamaze mu Rwanda bamaze kugezamo moto za Spiro 300 na sitasiyo zihinduranyiriwamo batiri 30, icyakora bakaba bashaka kongera ibikoresho bifasha ubu bwikorezi gukorwa neza.

Ati 'Turashaka gushingira ibikorwa byacu ku ikoranabuhanga no guhanga udushya ariko bikajyana no gutanga akazi ariko twibanda no guha akazi abagore no mu myanya y'ubuyobozi, abakozi basanzwe n'abakanishi badufasha gukora izi moto. Dufite abakozi 100 wabariramo n'abamotari bakagera kuri 400.'

Yavuze ko bashaka kurenga izo ntambwe, bagafasha urubyiruko kubona akazi ariko bakabona n'amasomo ajyanye no kubigisha moto ku buryo bazifashisha mu kwiteza imbere mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Mbanjeneza Théophile ni umwe mu bakoresha izi moto. Agaragaza ko imaze kumuteza imbere cyane ko idakenera gutangwaho byinshi nk'izisanzwe.

Ati 'Ubu ntidudabwa kumena amavuta, guhora ukoresha n'ibindi, none ubu ubwiza bukomeje kwiyongera mu bundi, batuzanira iri koranabuhanga. Wanyuraga kuri sitasiyo ugasanga nta wo kuguhindurira uhari, ni benshi se, ariko ubu ngiye kujya mbyikorera.'

Mbanjeneza yerekanye ko uretse ibyo bashimira, Spiro Rwanda yanabazaniye uburyo bwo kubohereza aho mbere moto itagurishwaga, ubu bikaba byemewe 'ubu moto nshobora kuyigurira, cyangwa narangiza kuyishyura ikanyandikwaho.'

Ikindi aba bakoresha izi moto bishimira ni uko ushaka kuyigura ashobora kuzana kimwe cya kabiri, akayihabwa noneho akazajya yishyura make make.

Umuyobozi Mukuru Wungirije w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije, REMA Munyazikwiye Faustin yashimiye Spiro Rwanda ku bwo kuba umufatanyabikorwa muri gahunda y'u Rwanda yo kugabanya byibuza imyuka yanduye rwohereza mu kirere ingana na 38%, ingana na toni miliyoni 4,6 bitarenze 2030.

Ati 'Kugira ngo ugere kuri iyo ntego bisobanuye ko uba ukeneye gufatanya n'abafatanyabikorwa cyane cyane bashobora no kuba bakora imirimo ifatwa nk'igira uruhare mu kohereza iyo myuka. Ingufu n'ubwikorezi ni byo bikunze guturukaho iyo myuka.'

Munyazikwiye yavuze ko muri iyo gahunda y'u Rwanda, ubwikorezi ubwarwo bwihariye 19% ndetse ubwikorezi bwifashisha ingufu z'amashanyarazi bukazagira uruhare mu kugabanya imyuka yanduye ingana na toni 1,5 yoherezwa mu kirere bitarenze 2030.

Yagaragaje ko leta yakomeje kugira uruhare rufatika kuko 'kwigoma imisoro ku binjiza ibyo binyabiziga by'amashanyarazi ari ikintu gikomeye ku gihugu gishingira ubukungu kuri iyo misoro bikajyana n'ibindi.'

Spiro Rwanda iteganya ko ishaka kwagura ibikorwa byayo mu bice bitandukanye by'igihugu ku buryo bitararenze uyu mwaka izaba ibarura moto 5000.

Kugeza uyu munsi Spiro ibarizwa mu bihugu birindwi ariko ibikorwa byatangiye mu Rwanda, Benin, Togo na Kenya. Mu minsi iri imbere muri Uganda, Ghana na Nigeria ibyo bikorwa naho bizaba byatangiye.

Spiro Rwanda yashyizeho sitasiyo ihindurirwamo batiri y'ikoranabuhanga, umumotari azajya ayihindurira akoresheje ikarita yahawe
Mbanjeneza yagaragaje ko uretse sitasiyo ihindurirwamo batiri z'amashanyarazi y'ikoranabuhanga, bishimira ko ubu bemerewe kuba bagura moto za Spiro bakazigira izabo
Umuyobozi ushinzwe imikoranire n'ibindi bigo muri Spiro Rwanda, Uwase Loretta aganira n'Umuyobozi Mukuru wa Spiro Rwanda, Arunkumar Bhandari
Abashaka moto za Spiro babanza guhabwa inyandiko igaragaza imikorere yazo
Umuyobozi wa Spiro Rwanda, Arunkumar Bhandari aganira n'Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije, REMA Munyazikwiye Faustin
Umuyobozi ushinzwe imikoranire n'ibindi bigo muri Spiro Rwanda, Uwase Loretta agaragaza umwihariko wa moto za Spiro
Umuyobozi Mukuru wa Spiro Rwanda, Arunkumar Bhandari yerekanye ko bafite imishinga myinshi yo kwimakaza moto z'amashanyarazi mu Rwanda zishyira no ku kuzana uruganda rwazo mu Rwanda
Umuyobozi wa Spiro Rwanda, Arunkumar Bhandari n'Umuyobozi Mukuru Wungirije w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije, REMA Munyazikwiye Faustin bamurika ku mugaragaro sitasiyo zihindurirwamo batiri z'amashanyarazi
Umuyobozi wa Spiro Rwanda, Arunkumar Bhandari asobanurira Umuyobozi Mukuru Wungirije w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije, REMA, Munyazikwiye Faustin bamurika uko sitasiyo zihindurirwamo batiri z'amashanyarazi
Kuri iyi nshuro umumotari azajya akozaho ikarita hanyuma icyumba kirimo batiri ashaka cyifungure
Aha abashyitsi bari bitabiriye imurikwa rya sitasiyo zihindurirwamo batiri z'ikoranabuhanga berekwaga uko bizajya bikorwa
Umuyobozi Mukuru Wungirije w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije, REMA Munyazikwiye Faustin yashimiye Spiro Rwanda kuba umufatanyabikorwa wa nyawe muri gahunda ya 2030 aho u Rwanda ruzaba rwagabanyije imyuka yanduye rwohereza mu kirere ingana na toni miliyoni 4,6
Sitasiyo y'ikoranabuhanga yifashishwa n'abafite moto za Spiro zikoresha amashanyarazi ni uko imeze



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/spiro-yafunguye-sitasiyo-zihindurirwamo-batiri-hifashishijwe-ikoranabuhanga

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)