'Eurovision' yatangiye kuba mu 1956, kuva icyo gihe yashyize ku isoko impano z'abanyamuziki bakomeye barimo nk'itsinda rya ABA ryamamaye mu ndirimbo zinyuranye. Kandi ni irushanwa rihatanamo umugabo hagasiba undi, kuko rinyura kuri Televiziyo Mpuzamahanga, rigaherekezwa n'ibikorwa binyuranye.
Kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Mata 2024, Teta Diana yanditse kuri konti ye ya Instagram amenyesha abakunzi b'umuziki, ko atakibashije kuririmba mu gutangiza ibirori by'irushanwa 'Eurovison' kubera impamvu ze bwite.
Yari yahawe kuzaririmba mu gihe cy'isaha imwe, mu birori bizaba ku wa Gatandatu tariki 4 Gicurasi 2024. Uyu muhanzikazi wamamaye mu ndirimbo zirimo 'Umugwegwe' yanditse avuga ko nubwo bimeze gutya, ari kwitegura gukorera igitaramo gikomeye mu Mujyi wa Paris, kizaba tariki 17 Gicurasi 2024, kizabera ahitwa Théâtre National de Chaillot. Â
Inzu y'imyidagaduro ya Théâtre National de Chaillot, ifite amateka yihariye kandi yakira abahanzi bakomeye, ndetse kuharirimbira ni umugisha uba ukomeye kuri benshi.
Teta avuga ko yiteguye gutaramira abakunzi be binyuze mu ndirimbo zuje ubusizi n'ubuvanganzo ziri kuri Album ze zombi 'Iwanyu' ndetse na 'Umugwegwe'. Biteganyijwe ko azaherekezwa n'abacuranzi be, basanzwe bakorana muri Suède.
Teta Diana yaherukaga muri Côte d'Ivoire, igihugu giherereye mu Burengerazuba bwa Afurika, aho yatanze ikiganiro mu iserukiramuco ryubakiye ku isoko ry'ubuhanzi, u Rwanda rwitabiriye nk'Umushyitsi w'Icyubahiro.
Ikiganiro cye kibanze ku kugaragaza uruhare rw'umuhanzi mu kubaka Afurika yifuzwa, kandi anumvikanisha uruhare rw'umuhanzi wo muri Diaspora mu guteza imbere umuco w'iwacu, ndetse no mu Mugabane wa Afurika muri rusange.     Â
Mu kiganiro gito yahaye InyaRwanda, Teta Diana yavuze ko yasezeye kuririmba muri 'Eurovison' kubera impamvu ze bwite 'nta kindi nabivugaho'.
Atangaje ko asezeye mu gihe ibinyamakuru byo muri kiriya gihugu n'ahandi bimaze iminsi byandika inkuru z'abandi bahanzi bikuyemo kubera impamvu z'uko Israel ikomeje intambara mu gace ka Gaza.
Uti biteye gute?
Eurovision ni irushanwa rihuruza amahanga, byumwihariko ibihugu byose by'u Burayi, aho buri gihugu kiba gifite umuhanzi wahize abandi mu majonjora muri buri gihugu, bagahurira mu gihugu kiba giheruka gutsinda iri rushanwa.
Inyandiko zinyuranye zivuga ko Suède ariyo yatsinze Eurovision ya 2023, yegukanwe n'umuhanzikazi witwa "Loreen" binyuze mu ndirimbo ye yise "Tatoo".
Ibi biri mu mpamvu zatumye iri rushanwa rizabera muri Suède mu Mujyi wa Malmö. Ibinyamakuru byo muri kiriya gihugu, bivuga ko uyu Mujyi wa Malmö wakiriye iri rushanwa ubwo ryatangiraga mu mwaka w'1956, none bagiye kongera kuryakira kuri iyi nshuro.
Integuza y'abahanzi bari kuririmba muri iri rushanwa, yerekana ko Teta Diana yari gutaramira abantu, ku wa 4 Gicurasi 2024, ni mu gihe irushanwa rizasozwa tariki 11 Gicurasi 2024.
Politiki yivanze n'umuziki!
Ku mbuga nkoranyambaga muri Suède bagaragaza ko bitumvikana ukuntu Israël izitabira iri rushanwa rya 'Eurovision' mu gihe imaze iminsi mu Ntambara muri Gaza.
Israël isanzwe yitabira iri rushanwa. Bamwe barifuza ko Israël itakwitabira iri rushanwa uyu mwaka bitewe n'intambara iri kubera muri Gaza.
Barashingira ku kuba mu 2022, U Burusiya bwarahagaritswe kwitabira aya marushanwa kubera intambara yo muri Ukraine.
Umujyi wa Malmö aho iri rushanwa rizabera ari naho Teta Diana atuye, utuwe n'umubare munini w'Abarabu, bagaragaza ko batumva uburyo abanya- Israël bazajya kubataramira mu gihe bari kwica bene w'abo muri Gaza.
Nubwo bimeze gutya, imyiteguro irarimbanyije mu Mujyi wa Malmö, ndetse imitako yatangiye kumanikwa.
Ikinyamakuru Jerusalemu Post cyanditse ko hari bamwe mu bantu batangiye kwishora mu mihanda bitwaje ibyapa bamagana kuba Israel yakwitabira irushanwa 'EuroVision' [Israel ihagarariwe n'umuhanzi umwe uzaririmba].
The Guardian iherutse gusohora inkuru yavuzemo ko hashize amezi abiri abanyamuziki bo muri Suède basabye ko Israel itakwitabira 'Eurovision' kubera intambara imaze igihe yarateje muri Gaza.
Aba banyamuziki banasohoye ibaruwa bahuriyemo. Ni ubusabe batanze nyuma y'abahanzi bo muri Finland no muri Island nabo basabye ko Israel itakwitabira ririya rushanwa.
Ikinyamakuru cyo muri Suède cyitwa Aftonbladet, cyasohoye iyi baruwa ifunguye, aho abahanzi bavugamo ko kwemerera Israel kugira uruhare muri iri rushanwa bidakwiye.
Iyo baruwa yasohotse ku wa mbere, igira iti: "Kuba ibihugu byishyira hejuru y'amategeko y'ikiremwamuntu byemerwa kugira uruhare mu birori by'umuco mpuzamahanga bitesha agaciro ukurenga ku mategeko mpuzamahanga kandi bigatuma imibabaro y'abahohotewe itagaragara."
Abashyize umukono kuri iyi baruwa barimo abahanzi batsinze ku rwego mpuzamahanga nk'abaririmbyi Robyn na Fever Ray, abahanzi bombi First Aid Kit, hamwe n'abahoze mu marushanwa ya Eurovision yo muri Suède nka Eric Saade na Malena Ernman, umuririmbyi wa opera Mezzo-soprano akaba na nyina w'umuhanga mu kurengera ibidukikije, Greta Thunberg.        Â
Iyi baruwa yasohotse nyuma y'icyifuzo nk'iki cyashyizweho umukono n'abahanzi bagera ku 1400 baturutse muri Finland na Island na bo basabye ko Israel yakurwa mu marushanwa y'indirimbo, azabera i Malmö kuva ku ya 7 kugeza ku ya 11 Gicurasi.
Gusa, Umuryango w'Ibihugu by'u Burayi (EBU), wasubije ko Israel itazakumirwa, ishimangira aya marushanwa y'indirimbo ya Eurovision ari hagati y'abanyamakuru ba Leta aho kuba ibihugu.
Aha niho abarabu babarizwa muri Suede, bahera bavuga ko bitumvikana ukuntu u Burusiya bwakumuriwe muri iri rushanwa, ariko Israel yo ikaba yarakomorewe kandi iri mu ntambara muri Gaza.
Mu 2022, Umuryango w'Ibihugu by'Uburayi (EBU), wabujije u Burusiya muri ibyo birori, buvuga ko kwinjira kwayo 'bizazana amarushanwa mu bibazo' kubera intambara batangije muri Ukraine.
Iki cyemezo cyafashwe n'inama nyobozi y'urugaga rw'itumanaho nyuma yo kubanza gushimangira ko u Burusiya butazemererwa guhangana.
Umwaka umwe mbere yaho, mu 2021, Belarus ntiyari yemerewe kwitabira aya marushanwa nyuma y'uko 'EBU' yirukanye itangazamakuru rusange rya Belarus (BTRC) kubera ko yarenze ku mategeko agenga ubwisanzure bw'itangazamakuru.
Ni ku nshuro ya 68 iri rushanwa rigiye kuba, kuri iyi nshuro rizitabirwa n'abahatana 37. Igihugu cya Luxembourg kizongera kwitabira iri rushanwa, nyuma y'imyaka 30 yari ishzie idakangizamo ikirenge.
Israel yitabiriye ibirori bya 'Eurovision' kuva mu 1973 kandi yatsinze amarushanwa inshuro enye, muri 1978, 1979, 1998 na 2018.
Israel yagabye igitero ku wa 7 Ukwakira 2023, isubiza umutwe wa Hamas nyuma y'igitero gikomeye wagabye kuri iki gihugu ukica abantu hafi 1.200 abandi 253 ukabatwara nk'imbohe. Imibare igaragaza ko abantu barenga 34.480 bamaze kwicwa muri Gaza kuva icyo gihe. Â