The Ben na Pamella bagizwe Brand Ambassadors... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Byatangajwe kuri uyu wa Gatatu tariki 8 Gicurasi 2024, mu muhango wabereye muri Norrsken mu Mujyi wa Kigali, witabiriwe n'abayobozi n'abakozi bo muri TECNO ndetse n'abo muri Sosiyete y'Itumanaho ya MTN isanzwe ifatanya na TECNO n'abandi banyuranye.

Ni ku nshuro ya Kabiri, The Ben akoranye na TECNO. Mu 2020, yasinye amasezerano y'umwaka umwe na Tecno, icyo gihe yishyuwe Miliyoni 42 Frw, kuri iyi nshuro ntihatangajwe amafaranga yahawe n'umugore we, ariko amasezerano bagiranye ashobora kuzongerwa igihe bitewe n'imikoranire.

The Ben na Pamella bazamamaza telefone eshatu Tecno Camon 30 igura 309,900 Frw, Tecno Camon 30 ikoresha 5G iragura 459,000 Frw na Tecno Camon 30 Pro igura 539,000 Frw.

Tecno Camon 30 ifite umwihariko mu gutata amafoto n'amashusho kuko 'Pixels' yayo yazamuwe cyane. Mu gufata Selfie iyi telefone yita cyane ku ijisho ry'umuntu ku buryo ifoto cyangwa se ishusho isohoka bisa neza nk'uko ubishaka.

Camera y'imbere (Front Camera) y'ayo ifite 50 Megapixels. Izi telefone zishyizwe ku isoko nyuma y'uko hakozwe igenzura rijyanye no kumenya icyo abakiriya bakeneye , biri mu byatumye bita cyane ku mafoto n'amashusho bifatwa n'iyi telefone.

Umuyobozi Ushinzwe Iyamamazabikorwa muri Tecno, Rukundo Claver yavuze ko 'Battery' yayo ifite ubushobozi bwo kumaramo umuriro amasaha 30 kuko ibika umuriro wa 5000mAh, kandi Charger y'ayo ya 'Fast Charge' iyishyiramo umuriro mu gihe cy'iminota 30'. Iyi telefone kandi ushobora kuyikoresha nka 'Remote' igihe 'telekomande' yawe ya Televiziyo yagize ikibazo.

Yavuze ko bahisemo The Ben kubera ko 'ari umuhanzi ufite ibikorwa byarenze imipaka' kandi we n'umugore we 'ni abantu bazwi cyane mu Rwanda kandi neza'.


Tecno ni umuryango kuri njye

The Ben yavuze ko yishimiye kongera gukorana na Tecno nyuma y'imyaka ine yari ishize, yumvikanisha ko yiteguye gukora ibishoboka byose Telephone bashyize ku isoko zikamenyekana.

Ati "Ndiyumva neza! Tecno ni umuryango kandi si kuri njye gusa, ngira ngo ni ku banyarwanda bose."

Uyu mugabo usanzwe ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yavuze ko yanyuzwe n'imikorere ndetse n'imiterere y'iyi Telefone aho ifite ububiko bungana na 512GB.

Ati "Kuba ushobora kuyikoresha mu gihe hagiyeho amazi cyane cyane nk'iyo mvura iguyeho ibitonyanga bishobora kugwaho ni ibintu rero twahuraga nabyo cyane, ni telefone ifite Camera nziza cyane ngirango twabonye amafoto ifata. Izindi telephone tujya tugira ibibazo by'amafoto atameze neza ahanini bitewe n'uko umuntu yafataga amafoto yihuta, ariko kuri iyi ntakibazo iguha n'ubundi ifoto nziza iri ku rwego ushaka."

Gukorana twembi ni ibintu bitangaje kandi bishimishije

The Ben yabanje gukorana na Tecno ari wenyine, kuri iyi nshuro agiye gukorana n'umugore we barushinze mu Ukuboza 2023. Yavuze ko binejeje umutima we kuba yinjiye mu bushabitsi ari kumwe n'umufasha we.

Ati "Ni ibintu bishimishije cyane! Ndatekereza imyaka ine ishize cyangwa itanu, icyo gihe nari njyenyine nkorana na Tecno, ariko kuri iyi nshuro turenze umwe, mu ijambo rimwe navuga ko ari umugisha."

Ahawe umwanya, Uwicyeza Pamella yavuze ko atajya kure y'ibivuzwe n'umugabo we, kuko binyuze umutima we kuba agiye gukorana nawe. Ati "Murakoze! Nanjye biranshimije nk'uko byumvikana, buri kimwe nkorana nawe niyumva neza."

Ibiciro ntibikanganye

Umuyobozi wa Tecno mu Rwanda, Dommy Hu yavuze ko ibiciro bya Telefone za Camon bitazamutse cyane ugereranyije n'ubushobozi bw'ibyo zishobora gukora. Yavuze ko bakoranye n'uruganda rwa Sony mu ikorwa ry'izi telefone, byatumye bakora bagendeye ku byifuzo by'abakiriya b'abo. Ati 'Ndatekereza ibiciro bihura neza n'ubushobozi bwa benshi."

Yahaye ikaze The Ben na Pamella avuga ko bishimiye kubakira mu muryango wa Tecno, kandi biteguye gukorana nabo mu kugaragaza izi telefone ku isoko.

Uyu muyobozi yavuze ko uretse telefone bashyize ku isoko, hari n'ibindi bicuruzwa birimo machine za Lap Top, ibikoresho by'umuziki nka ekuteri n'ibindi bazaniye abakiriya b'abo.

Tecno Mobile imaze kugizwa ibigwi….

Tecno Mobile igeze ku rwego rwo gukorera mu bihugu birenga 60 muri Afurika n'ahandi. Imaze kugira 'smartphone' iri muri eshatu zigurishwa cyane ku isoko ryo muri Afurika. Ku rwego rw'Isi ikaba mu icumi za mbere zigurisha 'smartphone'.

Ifite amaduka arenga ibihumbi 13 ushingiye ku mibare yatangajwe mu 2018, aya maduka yose ararangura kandi agacuruza telefone. Ifite abantu bayisura ku mbuga nkoranyambaga zayo barenga Miliyoni 10 ku Isi. Aba ni abasura bagatanga ibitekerezo, bakamenya amakuru ya yo umunsi ku munsi…

Tecno ifite gahunda yo gukomeza gutera imbere no kwagura isoko binyuze mu gukorera i Burayi inyuze mu masoko mato aciriritse ikagera no mu masoko manini yo muri Amerika y'Amajyepfo. 

Urugendo rwa Tecno mu ntambwe idasubira inyuma

Mu 2006 nibwo Tecno yashinzwe n'Umushinwa George Zhua. 2009 Tecno yatangiye gukora ishyira ku isoko ibicuruzwa byabyo. 2011 Tecno yashyize ku isoko telefone  za mbere kandi izigurisha muri Afurika zifite 'sim card' ebyiri.

Mu 2017 Tecno yakoze kandi igurisha 'smartphone' zafashe umwanya wa mbere ku masoko yo ku mugabane wa Afurika kugeza mu 2018… ikomeje urugamba rwo kwagukira ku masoko y'i Burayi no muri Amerika y'Amajyepfo.

Tecno ifitanye amasezerano y'imikoranire n'ikipe ya Manchester City. Tecno ikorera ku ntego igira iti 'Mutekereze byagutse dukorere hamwe hagamijwe guhaza isoko mpuzamahanga' [Think Globally Act Locally]. Buri gikoresho cyose cya Tecno uguze unahabwa garanti y'amezi 13. 

The Ben na Pamella bagizwe 'Brand Ambassadors' ba Tecno aho bazajya bifashisha imbuga nkoranyambaga mu kugaragaza telefone za Camon ziri ku isoko

Uwicyeza Pamella yavuze ko yishimiye guhurira na The Ben mu muryango wa Tecno 

The Ben yavuze ko gukorana na Tecno birenze kuba ari ukwamamaza, ahubwo ni umuryango we

Umuyobozi Ushinzwe Iyamamazabikorwa muri Tecno, Rukundo Claver yavuze ko guhitamo The Ben na Pamella bashingiye ku kuba ari abakunzwe kandi bafite ijambo rinini muri Sosiyete

The Ben bashingiye ku kuba ari umuhanzi ufite izina rikomeye mu Rwanda no hanze y'Igihugu 

Umuyobozi wa Tecno mu Rwanda, Dommy Hu yavuze ko ibiciro bya Camon bidakanganye ashingiye ku ikoranabuhanga izi telefoni zakoranwe bigizwemo uruhare n'uruganda rwa Sony

Umuyobozi Ushinzwe Ibikorwa muri MTN, Nzabakira Rene yavuze ko uzajya agura telefoni Camon ya Tecno azajya ahabwa 15GB zo gukoresha 

Abanyamakuru b'Ikigo cy'Igihugu cy'Itangazamakuru, Tracy Agasaro na Luckman Nzeyimana bafatanyije kuyobora umuhango wo kumurika ku mugaragaro telefone nshya za Tecno








Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze umuhango wo gutangaza The Ben na Pamella nka 'Brand Ambassadors' ba TECNO 

AMAFOTO: Serge Ngabo- InyaRwanda.com



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142791/the-ben-na-pamella-bagizwe-brand-ambassadors-ba-tecno-yashyize-ku-isoko-camon-30-series-am-142791.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)