Top 10 yindirimbo zagufasha kuryoherwa na we... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nk'uko umaze kubimenyera, buri wa Gatanu w'icyumweru InyaRwanda ikugezaho indirimbo nshya zasohotse muri icyo cyumweru kugira ngo urusheho kuryoherwa n'impera zacyo ari nako witegura kuzatangira ikizakurikiraho umeze neza.

Ni Weekend idasanzwe kuko izaberamo igitaramo gikomeye cy'umuramyi Chryso Ndasingwa ku Cyumweru tariki 05 Gicurasi 2024 muri BK Arena. Iki gitaramo yise "Wahozeho Album Launch" kizaririmbamo Chryso, Aime Uwimana, Papi Clever na Dorcas, Josh Ishimwe, True Promises, Azaph Music International na Himbaza Club.

Muri iki cyumweru rero, abahanzi barimo Christopher, Fela Music, King James, Kenny Sol na Nel Ngabo, Yago Pon Dat, Gisa Cyinganzo, Kenny K-Shot n'abandi barimo n'abakizamuka, bashyize hanze umuziki mushya ugiye guherekeza abanyarwanda muri Gicurasi.

1. Â Ã‚ Ã‚  Vole â€" Christopher

">

Kuri wa Mbere w'iki cyumweru tariki 29 Mata 2024 ni bwo Christopher Muneza yashyize hanze indirimbo nshya yise 'Vole'. Avuga ko yari afite indi yari yateguye gusohora, ariko birangira iyi ari yo abanje.

Christopher ashyize hanze iyi ndirimbo mu gihe ageze kure imyiteguro y'ibitaramo afite muri Canada anategura umuzingo mushya agiye gushyira hanze nyuma y'imyaka igera ku 10.

2. Â Ã‚ Ã‚  Molomita â€" Gad ft Nel Ngabo & Kenny Sol

">

Ni ubwa mbere Kenny Sol na Nel Ngabo bahuriye mu ndirimbo nyuma y'imyaka irenga itatu buri umwe ari mu kibuga cy'umuziki; ni ibintu bagezeho bigizwemo uruhare na Nshimiyimana Gad [Director Gad] usanzwe utunganya amashusho y'indirimbo wabahurije mu ndirimbo 'Molomita'.

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwnada, Director Gad yavuze ko yagize igitekerezo cyo guhuriza mu ndirimbo aba bahanzi bombi, kubera ko ari abahanga, kandi yabonaga ko ubumwe bw'abo bwatanga umusaruro ushimishije mu rugendo rw'umuziki.

3. Â Ã‚ Ã‚  Ejo â€" King James

">

Umuhanzi Ruhumuriza James [King James] yashyize hanze amashusho y'indirimbo y'urukundo yise 'Ejo' nyuma y'umwaka ayishyize hanze mu buryo bw'amajwi gusa.

4. Â Ã‚ Ã‚  Amashagaga â€" Yago Pon Dat

">

Nyarwaya Innocent [Yago Pon Dat] umaze iminsi agaruka mu nkuru zihangana, yakoze mu nganzo asohora 'Amashagaga' yumvikanamo ahamya ko afite ubushake bwo gukora.

5.  Uririmbe - Mwiza Zawadi

Umuramyi Mwiza Zawadi yashyize hanze indirimbo yise 'Uririmbe' nyuma y'amezi 7 ashyize ahagaragara iyitwa 'Twarahuye.' 

">

6.   Nifundishe - Vumilia Mfitimana

">

Ni indirimbo nshya y'umurambyi Vumiliya Mfitimana wo mu Badivantiste b'Umunsi wa Karindwi unitegura igitaramo "Nyigisha Live Concert" kiba kuri iyi Sabato tariki 04 Gicurasi 2024 kuri UNILAK kuva saa munani.

7. Â Ã‚ Ã‚  On God â€" RunUp ft Pallaso

">

Abahanzi b'abanyarwanda RunUp na Pallaso bashyize hanze indirimbo bari bamaze igihe bateguje, yitwa 'On God' ikubiyemo ubutumwa bushimira Imana yo ihindura amateka y'umuntu wese uyiringiye.

8. Â Ã‚ Ã‚  Inkuru Nziza â€" Sharon Gatete

">

Umuramyi ukunzwe n'abatari bacye Sharon Gatete uri kuminuza amasomo y'umuziki muri Kenya, yashyize hanze indirimbo nshya yise 'Inkuru Nziza' ikubiyemo ubutumwa buhumuriza imitima y'abantu baremerewe n'ibibazo.

9. Â Ã‚ Ã‚  Fadhili â€" Aime Frank

">

Nyuma y'amezi asaga umunani adashyira hanze indirimbo ye ku giti cye, umuramyi ukunzwe haba mu Rwanda no mu mahanga yamaze gushyira hanze indirimbo ye nshya iri mu rurimi rw'Igiswahili yise 'Fadhili.'

10. Kanani â€" Tumaini Byinshi

">

Umuhanzi w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Tumaini Byinshi wamenyekanye mu ndirimbo yise 'Abafite Ibimenyetso,' 'Aracyakora' yahuriyemo na Gentil Misigaro n'izindi, yongeye gukora mu nganzo akumbuza abizera uburyohe bw'ijuru mu ndirimbo yise 'Kanani.'

Mu zindi ndirimbo zagiye hanze muri iki cyumweru na mbere yaho gato, harimo Oya yahuye Gauchi na Eesam, Mwamba Uliopasuka ya Papi Clever na Dorcas, Amaraso ya Eddy Muramyi, Ibya Kera ya True Promises, Singipfuye ya Gisubizo Ministries Rongai, Lala ya Gisa Cyinganzo utari uherutse kugaragara, I Gotta Go y'umuraperi Kenny K-Shot, Forget it y'umuhanzi ukizamuka Tero Razz, Akanyenyeri ya Isha Mubaya, Vanilla ya Yee Fanta n'izindi nyinshi.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142627/top-10-yindirimbo-zagufasha-kuryoherwa-na-weekend-ya-mbere-ya-gicurasi-izaberamo-igitaramo-142627.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)