Tugomba kurasa umwanzi tudahusha- Brig. Gen Rwivanga ku mpamvu RDF yimakaje ikoranabuhanga - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ingingo Brig. Gen Rwivanga yagarutseho kuri uyu 14 Gicurasi mu 2024, ubwo hatangizwaga ibiganiro ku ikoreshwa ry'ikoranabuhanga mu bikorwa bya gisirikare.

Ni ibiganiro byateguwe n'Ingabo z'u Rwanda ku bufatanye n'Umuryango mpuzamahanga utabara imbabare, ICRC, hagamijwe kurebera hamwe uko Ikoranabuhanga rigezweho nk'ubwenge bw'ubukorano, robotics n'ibindi byakoreshwa ariko ntibigire ingaruka ku basivile.

Umuvugizi w'Ingabo z'u Rwanda, Brig. Gen Ronald Rwivanga, yavuze ko ibi biganiro byateguwe mu rwego rwo kurushaho kungurana ubumenyi ku mikoreshereze myiza y'ikoranabuhanga mu gisirikare.

Ati 'Aya mahugurwa agamije guhuza inzego z'umutekano n'Umuryango mpuzamahanga utabara imbabare, ICRC mu bijyanye no kwiga ku iterambere ry'ikoranabuhanga mu bya gisirikare n'uburyo rifasha mu kubungabunga umutekano w'abaturage.'

'Hari ibibazo byinshi mu ntambara bijyanye n'imikoreshereze y'ibikoresho bishobora kugira ingaruka ku baturage. Mu biganiro turi bugirane ni ukureba uburyo twagabanya ingaruka zishobora kugera ku baturage. Ahantu hose dukorera dutekereza cyane ku muturage, umuturage agomba kurindwa ari nayo mpamvu dukorana nabo cyane kugira ngo aho twohereza ingabo umuturage abe arinzwe mu buryo bwose bushoboka.'

Umuvugizi w'Ingabo z'u Rwanda yakomeje avuga ko aho izo ngabo zikorera hose zimakaje ikoranabuhanga, haba mu gushakisha amakuru y'aho umwanzi ari ndetse no kumurasa nta guhusha.

Ati 'RDF ahantu hose twohereje ingabo ikoranabuhanga turishyira imbere, mu gushakisha amakuru, aho umwanzi ari kugira ngo tugabanye ingaruka z'ibikoresho bya gisirikare ku baturage, tugomba kurasa umwanzi nta guhusha ariko dutanga umutekano ku muturage usanzwe, ari nayo mpamvu ibiganiro nk'ibi bifite akamaro gakomeye.'

Yavuze ko kugera kuri iyi ntego RDF yihaye bisaba ubushake no gukorana n'inganda zikora intwaro.

Ati 'Bisaba ubushake kandi turabufite kandi bigasaba no gufatanya n'inzego zikora ibikoresho bitandukanye by'intambara, kugira ngo tubone bya bikoresho bishobora gushakisha umwanzi ariko bidahungabanyije umutekano w'abaturage.'

Umuyobozi w'Umuryango mpuzamahanga utabara imbabare, ICRC muri Afurika, Patrick Youssef, yavuze ko uyu muryango uhangayikishijwe n'uburyo ikoranabuhanga rikoreshwa mu ntambara.

Ati 'Duhangayikishijwe n'ikwirakwizwa ry'ikoranabuhanga rishya rishobora kongera ibyago byo gukomeretsa abasivile kubera uburyo rikora. Urugero nk'intwaro zikoresha, indege zitagira abapilote, byose bifite ibintu byangiza, ku buryo n'umuntu ashobora kwitiranya umwanzi.'

Ku ruhande rw'Ingabo z'u Rwanda, yavuze ko aho ziri hose bakorana kugira ngo hatagira umusivile uhungabanywa n'iri koranabuhanga.

Ati 'Murabizi ko ICRC imaze igihe ikorana na RDF bitari mu gihugu gusa ahubwo no hanze yacyo, dufitanye amasezerano y'imikoranire na RDF ajyanye n'amahugurwa ahabwa abasirikare mbere yo koherezwa mu mahanga haba mu butumwa bw'amahoro bw'Umuryango w'Abibumbye muri Centrafrique cyangwa mu zindi gahunda nko muri Mozambique.'

Umuvugizi w'Ingabo z'u Rwanda (RDF), Brig. Gen Ronald Rwivanga yagaragaje ko mu bikorwa byose bya gisirikare zijyamo haba mu gihugu cyangwa mu mahanga, zishyira imbere ikoranabuhanga
Umuyobozi w'Umuryango mpuzamahanga utabara imbabare, ICRC muri Afurika, Patrick Youssef, yavuze ko uyu muryango uhangayikishijwe n'uburyo ikoranabuhanga rikoreshwa mu ntambara
Umuvugizi w'Ingabo z'u Rwanda, Brig. Gen Ronald Rwivanga, agenzura imikorere ya rimwe mu ikoranabuhanga ryifashishwa mu gisirikare



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/tugomba-kurasa-umwanzi-tudahusha-brig-gen-rwivanga-ku-mpamvu-rdf-yimakaje

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)