Tumutore akomeze atwiyoborere! Imvano y'indir... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu nyikirizo y'iyi ndirimbo, baririmba bavuga ko Perezida Kagame 'yatugejeje kuri byinshi', bagasaba buri wese 'tumutore akomeze atwiyobere.

Mu buryo bw'amajwi iyi ndirimbo yakozwe na Evydecks naho amashusho (Video) yakozwe na AB Godwin. Muri iyi ndirimbo, umuraperi Gauchi aririmba avuga ko mu gihe cy'imyaka 30 ishize, Perezida Kagame yubatse u Rwanda mu ngeri zose, kandi ko umutekano ari wose ku buryo rusagarira n'amahanga.

Avuga ko uburezi bwageze kuri bose, ubuvuzi bwegerejwe abaturage, kandi yahaye agaciro abanyarwanda n'u Rwanda, ari nayo mpamvu abashoramari bo mu mahanga bakomeza kwishimira gushora imari mu Rwanda.

Mu gitero cya kabiri, umuraperi Fireman avuga ko ku giti cye Perezida Kagame ari Intore izirusha intambwe, rudasumbwa, umugaba w'ikirenga.

Yavuze ko Perezida Kagame yasubije Abanyarwanda agaciro, kandi aca umuco w'ubusambo, yimika kugira imvugo intego. Ati "Abanyarwanda ubu dufite ibyiringiro [...] Ntawasenya ibyagezweho ngo amusonere."

Umuraperi Gauchi wagize igitekerezo cyo guhuriza hamwe aba bahanzi, yabwiye InyaRwanda, ko yabitekerejeho mu rwego 'rwo gutanga umusanzu wanjye mu gukomeza kubaka u Rwanda no gukomeza gushishikariza abantu kwitorera umuyobozi twihitemo.

Ati "Perezida Kagame yatugejeje kuri byinshi ni ukumutora agakomeza kutwiyoborera. Ntabwo wavuga ibyiza yatugejejeho ngo ubirindore. 

Nkora iyi ndirimbo rero ni uko nanjye nashaka gutanga umusanzu kugirango twihitiremo umuyobozi utubereye, akomeze atuyobore."

 Â Ã‚ Ã‚ 

Gauchi yavuze ko atekereza gukora iyi ndirimbo, yahisemo abahanzi ashingiye ku bafite ubuhanga mu miririmbire, ari nayo mpamvu yahisemo Sean Brizz na Fireman 'abahanzi b'abahanga twahuje inyandiko n'ibitekerezo'.

Avuga ko mu bijyanye no kwandika indirimbo, buri wese yarebye cyane ku byo Perezida Kagame yageje ku Banyarwanda. Kandi amashusho y'iyi ndirimbo bayafashe mu mpera za 'weekend'.

Aba bahanzi basohoye iyi ndirimbo mu gihe Komisiyo y'Igihugu y'Amatora (NEC) ikomeje igikorwa cyo kwakira Kandidatire, ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu ndetse no ku mwanya w'Abadepite. Ni igikorwa kizarangira tariki 6 Kamena 2024.

Amatora yo mu Rwanda afatwa nk'ubukwe, ahanini biturutse ku myiteguro ishyirwamo kuva atangajwe kugeza ageze ku musozo. Komisiyo y'Igihugu y'Amatora (NEC) iherutse gutangaza ko aya matora azakoreshwamo amafaranga angana na Miliyari 8 Frw.

Ni mu gihe bamwe bamaze gutanga Kandidatire ku mwanya wa Perezida, ndetse hari n'abatanze Kandidatire ku mwanya w'Ubudepite.

Perezida Paul Kagame niwe wabimburiye abandi atanga Kandidatire ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, Dr Frank Habineza wa Green Party nawe aherutse gutanga Kandidatire ku mwanya wa Perezida wa Repubulika.

Mu bakandida Depite, abavuzwe cyane batanze kandidatire barimo umunyarwenya Samu wo muri Zuby Comedy, Umwarimu usanzwe wigisha mu Rwunge rw'Amashuri rwa Butete ruherereye mu Karere ka Burera mu Ntara y'Amajyaruguru, Nyiramahirwe Jeanne d'Arc n'abandi.

Amatora aherekezwa n'indirimo z'abahanzi ziba zivuga ku mukandida cyangwa se ibikorwa runaka Guverinoma yagejeje ku Banyarwanda.

Umuhanzikazi Bwiza ubwo yaririmbaga mu mikino ya BAL iri kubera muri BK Arena, yaririmbye indirimbo yakoranye na Bruce Melodie bise 'Ongera' batuye Perezida Paul Kagame.

InyaRwanda ifite amakuru avuga ko hari indi ndirimbo, Bruce Melodie yakoranye n'abandi bahanzi nayo igaruka kuri Perezida Kagame, hari indirimbo kandi yaririmbyemo The Ben igaruka ku muryango FPR Inkotanyi.

Ndetse mu minsi ishize, hasohotse indirimbo yamamaye 'Ndandambara Yandera Ubwoba' ya Nsabimana Leonard yasubiyemo ayikoranye n'abandi bahanzi barimo umuraperi Ish Kevin, Jules Sentore, Ariel Wayz, Alyn Sano, Mani Martin, Muyango Jean Marie.


Umuraperi Gauchi yavuze ko yahuje Fireman na Sean Brizz mu rwego rwo gutanga umusanzu we mu kugaragaza ibyo Perezida Kagame yagejeje ku Banyarwanda

Sean Brizz aririmba avuga ko Perezida Kagame yakoze byinshi mu myaka 30 ishize, bityo Abanyarwanda bakwiye kumuhundagazaho amajwi

Umuraperi Fireman yavuze ko Perezida Kagame yasubije Abanyarwanda ijambo,agasaba buri wese kuzamushyigikira mu matora ateganyijwe muri Nyakanga uyu mwaka

Gauchi yavuze ko yakoranye na Sean Brizz na Fireman kubera ko ari abahanzi b'inshuti ze z'igihe kirekire

Uhereye ibumoso: Umuraperi Gauchi, Sean Brizz ndetse n'umuraperi Fireman bahuriye mu ndirimbo 'Amahitamo yanjye'

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'AMAHITAMO YANJYE' YA GAUCHI, FIREMAN NA SEAN BRIZZ

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143408/tumutore-akomeze-atwiyoborere-imvano-yindirimbo-fireman-sean-brizz-na-gauchi-bakoreye-pere-143408.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)