Muri ibyo biganiro u Rwanda rwari ruhagarariwe n'Umuyobozi Mukuru w'Urwego rushizwe guteza imbere amashuri ya Tekinike imyuga n'ubumenyingiro, Ing. Paul Umukunzi.
Ni ibiganiro byabanjirije isinywa ry'amasezerano y'imikoranire ateganyijwe hagati y'impande zombi aho u Bushinwa bwifuza gufasha u Rwanda mu guteza imbere amashuri ya Tekinike, imyuga n'ubumenyingiro.
Ing. Paul Umukunzi yagaragaje ko ibiganiro byibanze ku kugaragaza uko amashuri ya TVET mu Bushinwa yatejwe imbere n'icyo amaze gufasha igihugu cyabo ku ruhando mpuzamahanga ndetse n'uburyo biteguye gufasha u Rwanda.
Ati 'Bifuza kudufasha mu Rwanda duhereye kuri TVET uburyo twazamura ibyo dukora kugira ngo natwe tubashe guhangana ku ruhando mpuzamahanga. Turi hafi gusinyana amasezerano nabo azaturanga mu minsi iri imbere kugira ngo umwana w'umunyarwanda wigiye hano mu Rwanda yigire ku rwego rumeze nk'urwo mu Bushinwa.'
Yagaragaje ko u Bushinwa bwifuza kwagura ibikorwa byarwo muri Afurika bishingiye ku gukora ishuri rya TVET rikora nk'iryo mu Bushinwa muri Afurika ritangiriye mu Rwanda.
Ati 'Dushaka kureba uburyo duhereye kuri iri shuri ryatewe inkunga n'u Bushinwa ryakwaguka rikagera ku rwego rw'amashuri yo mu Bushinwa. Ubu rero bavuze bati ni gute ishuri nk'iryo twari dufite mu Bushinwa twarigeza muri Afurika. Twizeye ko mu gihe cy'umwaka utaha hazatangira kwagura iri shuri riri aha ngaha.'
Nirimara kwagurwa, hazaba hatangirwa amasomo y'ibyiciro bitandukanye harimo ay'igihe gito, amasomo y'amashuri yisumbuye ndetse n'ay'icyiciro cya Kaminuza.
Ati 'Ikizakurikiraho ni ukumenya uko bizagenda kuko ubutaka bwo barabufite ni hano duhagaze, hazakurikiraho uburyo bwo kuhagura no kubona ibyangombwa bitandukanye ngo babashe kuza kwigisha ibyo byiciro binyuranye.'
Yagaragaje ko mu masezerano y'imikoranire u Rwanda ruteganya kujya rubona abarimu baturutse mu Bushinwa bakigisha mu mashuri yo mu Rwanda mu birebana na TVET.
Ing. Paul Umukunzi yagaragaje ko mu masezerano hashobora kubamo kuba abarimu b'Abanyarwanda bajya guhugurirwa mu Bushinwa cyangwa inzobere zo mu Bushinwa zikaza gutanga ubumenyi mu Rwanda.
Hari kandi gukorana mu bijyanye no kunoza imitegurire y'integanyanyigisho n'ibindi bitandukanye mu gihe cy'imyaka itanu iri imbere.
Umuyobozi w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ingufu mu Bushinwa, Dr.Yang Kun, yagaragaje ko nk'igihugu cyateye imbere mu bijyanye n'ubumenyi bushya mu ikoranabuhanga ryo gutunganya amashanyarazi hari byinshi u Rwanda ruzungukira muri iyo mikoranire.
Yagaragaje ko u Rwanda baruhisemo nk'igihugu kimakaje ikoranabuhanga kandi gifite intumbero ikomeye mu bijyanye no kugira ubukungu bubungabunga ibidukikije.
Yakomeje ati 'Nk'uko mu bizi u Bushinwa buza ku mwanya wa mbere mu gutanga umuriro w'amashanyarazi ukomoka ku mirasire y'izuba n'ukomoka ku muyaga. Twifuza gusangira ubwo bunararibonye ku Rwanda.'
Yagagaragaje ko bifuza gutanga ubwo bumenyi ku bakiri bato ku buryo bushobora gutanga umusaruro kandi bifuza guhera ku banyarwanda nyuma bikazagera no ku banyafurika muri rusange.
Umuyobozi Mukuru wa Beijing Forever Technology Co. ltd, Chen Xianlong, yashimangiye ko bishimira umusaruro mwiza wa Forever TVET School basanzwe batera inkunga ndetse rikaba rigiye kwagura, ashimangira ko u Rwanda ari umufatanyabikorwa wo kwizerwa.