U Rwanda mu bihugu bya Afurika yIburasirazub... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Muri abo bahanzi, bamwe babigezeho bitabaje izindi mbaraga, abandi babigeraho ku bihangano bashyize hanze ku giti cyabo. 

Twabegeranirije indirimbo zimaze kurebwa inshuro nyinshi zirimo n'iy'umuhanzi w'umunyarwanda, Meddy, ikomeje guca agahigo mu Rwanda ndetse no mu Karere ka Afrika y'Iburasirazuba.

Meddy afite agahigo kihariye kuko indirimbo yakoze ku giti cye "Slowly" yabaye iya Kabiri mu Karere ka Afrika y'Iburasirazuba y'umuhanzi ku giti cye yarebwe inshuro zisaga Miliyoni 100 kuva yajya hanze. Irakurikira "Sukari" ya Zuchu.

Indirimbo 10 zo muri East Africa zimaze kurebwa cyane kuri Youtube:

Ku mwanya wa 10 hari "Jeje" Diamond Platnumz yashyize hanze ku wa 26 Gashyantare 2020, ikaba imaze kurebwa inshuro zisaga Miliyoni 96.

Ku mwanya wa 9 hari "Nana" ya Diamond Platnumz na Mr Flavour kuva yajya hanze ku wa 29 Gicurasi 2015 imaze kurebwa inshuro Miliyoni 98.

Ku mwanya wa 08, "Slowly" ya Meddy kuva yajya hanze ku wa 03 Kanama 2017 imaze kurebwa inshuro zisaga Miliyoni 100.

Ku mwanya wa 07 hari "Sukari" ya Zuchu aho kuva yajya hanze ku wa 30 Mutarama 2021 imaze kurebwa inshuro Miliyoni 101.

Ku mwanya wa 06 hari "Kwangwaru" ya Harmonize na Diamond Platnumz, kuva yajya hanze ku wa 14 Kamena 2018 imaze kurebwa inshuro Miliyoni 113.

Ku mwanya wa 05 hari "Time to Party" ya Flavour na Diamond Platnumz aho kuva yajya hanze ku wa 25 Nyakanga 2018 imaze kurebwa inshuro Miliyoni 128.

Ku mwanya wa 04, "Inama" ya Diamond Platnumz na Fally Ipupa. Kuva iyi ndirimbo yajya hanze ku wa 09 Kamena 2019 imaze kurebwa inshuro Miliyoni 135.

Ku mwanya wa 03 hariho "Joy Of Togetherness" ya Masaka Kids Africana Dancing, 3 Wash Hip Hop&Karina Palmira. Kuva yajya hanze ku wa 21 Werurwe 2019 imaze kurebwa inshuro Miliyoni 142.

Ku mwanya wa 02 ni "Waah" ya Diamond Platnumz na Koffi Olomide, kuva yajya hanze ku wa 30 Ugushyingo 2020 imaze kurebwa inshuro Miliyoni 156.

Ku mwanya wa 01 hariho indirimbo "Yope Remix" ya Innoss'B na Diamond Platnumz, kuva yajya hanze kuwa 07 Nzeri 2019 imaze kurebwa inshuro Miliyoni 228.

Igihugu cya Tanzania kugeza ubu gikomeje kuza imbere byumwihariko Diamond Platnumz akomeje guhirwa n'umuvuno wo kwitabaza abandi bahanzi nubwo kugeza ubu nta ndirimbo afite kuri uru rubuga yakoze ku giti cye yarengeje Miliyoni 100 z'inshuro yarebwe. 

Kugeza ubu Diamond ni we ufite indirimbo nyinshi zarebwe inshuro nyinshi

Zuchu afite agahigo ko kugira indirimbo y'umuhanzi ku giti cye yarebwe kenshi kuri YouTube muri East AfricaMeddy mu bahanzi bake  muri Afurika bafite indirimbo yarebwe na Miliyoni zisaga 100 kuri YouTube y'umuhanzi ku giti cyeHarmonize Kwangwaru yakoranye na Diamond Platnumz niyo yamushyize kuri uru rutonde

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO SLOWLY IRI MUZACIYE AGAHIGO KO KUREBWA INSHURO NYINSHI MU KARERE

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143053/u-rwanda-mu-bihugu-bya-afurika-yiburasirazuba-bifite-indirimbo-zarebwe-cyane-kuri-youtube--143053.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)