Ni amasezerano yasinywe nyuma y'inama y'iminsi itatu yatangiye ku wa 25-27 Gicurasi 2024, ihuje itsinda ry'Abayobozi ku ruhande rw'u Rwanda na Mali.
Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Rwanda, Dr. Vincent Biruta yatangaje ko kuva Mali yafungura Ambasade yayo mu Rwanda muri Gashyantare 2017 hari byinshi byakozwe, harimo n'amasezerano mu ngeri zitandukanye yasinywe mu 2023, ibyabaye umusingi watumye ibihugu byombi birushaho kugirana ubufatanye bugamije iterambere.
Yagaragaje ko amasezerano 19 yashyizweho umukono kuri uyu wa 27 Gicurasi 2024 ari mu ngeri zirimo ubuzima, umutekano, ubuhinzi, ikoranabuhanga, umuco no guteza imbere ishoramari.
Ati 'Twizeye ko nyuma y'aha kugira ngo aya masezerano ashobore gushyirwa mu bikorwa, iri tsinda rihuriweho ry'impande zombi rizakorana bakungurana ibitekereza, bakumva kimwe imishinga iri mu ngeri zinyuranye hagamijwe inyungu z'impande zombi.'
Minisitiri Dr Biruta yagaragaje ko hari n'andi masezerano akiri gutunganywa akazashyirwaho umukono mu gihe gito kiri imbere.
Ati 'Iyi nama kandi ni amahirwe yo kongera kuganira ku bibazo by'umutekano mu bice bitandukanye bya Afurika. Ibyo biganiro bituma dushyira imbaraga mu guteza imbere umuco wo kuganira ku bibazo by'amahoro n'umutekano.'
Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa Mali, Abdoulaye Diop yatangaje ko umubano w'u Rwanda na Mali uhagaze neza ndetse ubyarira inyungu ibihugu byombi n'abaturage babyo.
Yongeyeho ko amasezerano yasinywe uyu munsi harimo ayerekeye ubutabera, ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro, peteroli na gaz, ubuhinzi, uburobyi, ibidukikije, guhangana n'imihindagurikire y'ibihe, guteza imbere ubukerarugendo, uburezi mu mashuri makuru, ubwikorezi, urujya n'uruza rw'abantu n'ibintu n'ibindi.
Diop yavuze ko hashingiwe ku mirimo impande zombi zigaragaza muri iki gihe u Rwanda na Mali bizakomeza kungukira byinshi muri uyu mubano mwiza.
Ati 'Ubwo intego yo kubaka Afurika ifite amahoro, iterambere yigenga kandi ikomeye, u Rwanda na Mali bifitanye umubano mwiza mu bya politikeâ¦twizeye ko hashingiwe ku myanzuro twafashe, ibikorwa bizakorwa hagati y'ibihugu byombi bizarushaho kwiyongera.'
Biteganyijwe ko inama ya mbere izahuza iyi komite ihuriweho n'ibihugu byombi yiga ku masezerano atandukanye yashyizweho umukono n'imishinga iyakubiyemo izabera muri Mali mu bihe biri imbere.
U Rwanda na Mali bisanganywe indi mikoranire mu ngeri zitandukanye aho hari amasezerano byasinyanye ajyanye n'ubwikorezi bukorerwa mu kirere yemerera indege zo muri ibi bihugu byombi gukoresha ibibuga mpuzamahanga byabyo.
Mu 2022 kandi Abayobozi b'ingabo za Mali bageze mu Rwanda bagamije kwigira ku bunararibonye bw'Ingabo z'u Rwanda ndetse bemeranya ko mu gihe gito ubufatanye bushyirwa mu masezerano.
Mu 2017 kandi, Minisitiri w'Ubutabera muri Mali yagiriye uruzinduko mu Rwanda agaragaza ko azahita ashyiraho urwego rukora nk'abunzi mu gukemura ibibazo by'abaturage.