Yagaragaje ko binyuze mu muco w'ubukoranabushake, urubyiruko rutanga amakuru mu nzego zitandukanye zirimo ubuzima, ubuhinzi n'ubworozi, ubukangurambaga n'izindi gahunda zinyuranye.
Yashimangiye ko ibikorwa by'ubukoranabushake bituruka ku bwitange bwaranze ingabo za FPR Inkotanyi ziyemeje kubohora igihugu.
Minisitiri Musabyimana yagaragaje ko urubyiruko rw'abakoranabushake rwitezweho umusaruro mu bindi bikorwa bitandukanye birimo gukumira no gutanga amauru ku byaha, kurwanya isuri, gukurikirana ko nta mwana uta ishuri, kugira uruhare mu kurandura ibibazo bibangamiye imiberho myiza y'abaturage.
Hari kandi gukumira no guhangana n'ibiza ndetse no kwifashishwa mu bukangurambaga muri gahunda za Leta zitandukanye.
Imyaka icumi irashize urubyiruko rw'abakoranabushake rutangiye imirimo iteza imbere igihugu ndetse rwanatanze umusaruro ukomeye.
Nko mu gihe cya Covid-1, Urubyiruko rw'abakoranabushake rwafashije u Rwanda mu guhangana nayo ndetse no kugenzura iyibahirizwa ry'amabwiriza arebana no kuyirinda no kuyikumira mu bice bitandukanye birimo mu mihanda, amasoko, gare n'ahandi hanyuranye.
Rwatanze imbaraga zarwo uko rushoboye ndetse u Rwanda rubasha kwitwara neza mu guhangana n'icyorezo cya Covid-19.
Perezida w'u Rwanda, Paul Kagame, waganirije uru rubyiruko kuri uyu wa Kabiri, yagaragaje ko gukorera ubushake ari inshingano ikomeye isaba gukorana n'ubushake.
Yasabye kandi urubyiruko kongera kurushaho gukoresha neza ururimi rw'Ikinyarwanda haba mu mivugire n'imyindikire yacyo mu gusigasira ururimi gakondo.
Perezida Kagame kandi yashimye umusanzu ukomeye w'abakoranabushake mu iterambere ry'igihugu no mu bikorwa bitandukanye kandi yizeza ko umuco w'ubukoranabushake uzakomeza.
Ati "Igihugu cyose gifite abantu nkamwe mukora ibikorwa nk'ibi mudahemberwa, ndetse kenshi mudashimirwa ku mugaragaro ariko mukabikora muzi icyo mukora kandi muzi ko mwikorera, ni byiza rwose ndagira ngo mbibashimire."
Urubyiruko rugera kuri 7500 rwitabiriye iki gikorwa ruturutse hirya no hino mu gihugu.