U Rwanda rugiye kwitabira isuzuma mpuzamahanga ku bumenyi n'ubushobozi bw'abanyeshuri - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni gahunda NESA ivuga ko ari intambwe ikomeye mu kugereranya ibipimo ngenderwaho mu burezi ku rwego rw'igihugu n'ibyo ku rwego rw'Isi, bikazamura ireme ry'uburezi.

Iyi gahunda ikorwa mu byiciro bibiri, birimo icy'igerageza n'icy'isizuma nyirizina. Icyiciro cya mbere cy'igerageza rya PISA 2025 kizatangirizwa na Minisiteri y'Uburezi mu kigo cya Lycée de Kigali ku itariki ya 27 Gicurasi, kizarangire ku itariki ya 6 Kamena 2024. Kizakorerwa mu turere 28 mu Gihugu hose cyitabirwe n'amashuri 45 azaba ahagaraiwe n'abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye 1440 bafite imyaka 15 harimo abakobwa 814 n'abahungu 626.

Bazasuzumwa ubumenyi n'ubushobozi bafite mu gusoma, Imibare ndetse no muri Siyansi. Ni mu gihe isuzuma nyirizina ryo rizakorwa mu 2025 kuva ku itariki 27 Mata kugeza ku ya 7 Kamena.

Umuyobozi Mukuru wa NESA, Dr Bahati Bernard yavuze ko intego y'iyi gahunda ari ugusuzuma ibyo abanyeshuri bashoboye, bigaherwaho hakorwa igenemigambi rinoze.

Yagize ati 'Intego y'isuzumabumenyi rya PISA ni ukugerageza kunoza ibyakorwa mbere y'ubushakashatsi nyirizina. Iki cyiciro cyemeza ko ibikoresho byo gusuzuma n'uburyo bukoreshwa bifite ishingiro kandi byizewe. Byongeye kandi, ikizamini cy'igerageza gifasha kumenya no gukemura ibibazo byose bijyanye na gahunda yo gusuzuma no kwemeza ko ubushakashatsi nyamukuru buzagenda neza kandi bugatanga amakuru nyayo, ugereranyije n'imikorere y'abanyeshuri.'

Yongeyeho ko uretse amakuru y'isuzuma, PISA ikusanya amakuru y'ibyifuzo n'imyumvire by'abanyeshuri bikifashishwa mu kunoza imikorere no guteza imbere uburezi.

PISA yashyizweho n'Umuryango Mpuzamahanga w'Ubukungu, Ubufatanye n'Iterambere (OECD) mu 1997. Igamije gupima ubushobozi bw' abanyeshuri mu gukoresha ubumenyi bwabo mu buzima busanzwe, harebwa ibitekerezo byabo hamwe n'ubuhanga bafite bwo gukemura ibibazo. Ikorwa buri nyuma y'imyaka itatu mu bihugu birenga 80 hirya no hino ku Isi.

Dr Bahati Bernard yavuze ko u Rwanda rugiye kwitabira isuzuma mpuzamahanga ku bumenyi n'ubushobozi bw'abanyeshuri



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rugiye-kwitabira-isuzuma-mpuzamahanga-ku-bumenyi-n-ubushobozi-bw

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)